Published Tuesday , on 27 March 2018, 01:58:58 by Marie Anne Dushimimana

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare bavugwaho kugurisha amata agenerwa abana babo bafite imirire mibi bitwaje ubukene.

Umurenge wa Mimuli uherereye mu birometero birenga 10 uturutse mu mujyi wa Nyagatare, ni umurenge wera, bahinga cyane ibigori, ubunyobwa, ibishyimbo n’indi myaka.

Abana barenga gato 40 ni bo kugeza ubu bitabwaho n’ikigo nderabuzima kubera ikibazo cy’imirire mibi aho bagenerwa amata n’ifu ya shisha kibondo.

Uwamahoro Claudine, umujyanama w’ubuzima utuye muri uyu murenge avuga ko mu minsi ishize hagaragaye ikibazo cy’ababyeyi bafite abana bafite imirire mibi, bahabwa amata bakayagurisha kugira ngo baguremo ibindi bakeneye.

Ubusanzwe, kugira ngo hamenyekane abana bagomba guhabwa amata, abajyanama b’ubuzima bakora ibarura, bamara kubabona bagashyikiriza raporo ikigo nderabuzima, na cyo kikayohereza muri minisiteri y’ubuzima ari na yo ibagenera amata n’ibindi bikenewe ngo aba bana basubirane ubuzima bwiza.

Iyo amata amaze kuza ikigo nderabuzima gihamagara abajyanama b’ubuzima kikayabashyikiriza na bo bakayashyikiriza ababyeyi b’abana bafite icyo kibazo.

Gusa ngo byaje kugaragara ko hari ababyeyi bayagurisha n’abacuruzi, bakavuga ko baba bakeneye kugura ibindi bintu nk’isabune. Ati “Kuri ubu ntitubahera rimwe amata yose kugira ngo batayagurisha. Baza buri gihe gufata litiro y’umunsi, na yo tukayibaha twayipfunduye tugasomyaho umwana kugira ngo batayagurisha.”

Odette Mukamuligo na we ufite umwana w’imyaka 2 avuga ko kugurisha amata yagenewe abana ari ibyo kugaya, ngo ariko ni yo mahitamo baba basigaranye kubera ubukene. Ati “abenshi mu bafite abana bafite imirire mibi ntibaba bifashije ni yo mpamvu bayagurisha kugira ngo bagure utundi tuntu bakeneye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mimuli avuga ko iki kibazo gisa n’ikidahari kuko hashize ukwezi ntawe urongera kugurisha amata yagenewe abana. Ati “twafashe ingamba harimo nko gushyira igikoni cy’umwana muri buri mudugudu tukigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, twubatse uturima tw’igikoni, abana bahabwa amata ndetse na Shisha Kibondo. Nta kabuza ko mu gihe cya vuba iki kibazo kiraba gicitse burundu.”

Guha amata abana bagaragaje ikibazo cy’imirire mibi ni gahunda ya guverinoma yashyizweho mu mwaka wa 2010 mu rwego rwo guhangana n’igwingira rikiri kuri 38% ku rwego rw’igihugu, nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu ibarura ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2014∕2015.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS risobanura kugwingira mu gihe umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka ye, akenshi bikomotse ku mirire mibi cyangwa indwara.

Impuguke mu mikurire y’umwana zivuga ko iyo umwana yahuye n’ikibazo cy’igwingira mu myaka 2 ye ya mbere bimukurikirana ubuzima bwose.
Ikibazo cy’imirire mibi mu bana kiri ku byashishikaje abayobozi bakuru mu mwiherero uheruka.