Published Tuesday , on 30 January 2018, 22:48:50 by Christophe Hitayezu

Ubwo yasuraga abashoramari batumiza ifumbire mvaruganda mu mahanga bakayigeza ku banyarwanda, Umunyamabangwa wa Leta ushinze ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINGRI), Nsengiyumva Fulgence, yabonye uruganda rwa Enterprise ENAS Ltd rw’umushoramari Nkubiri Alfred rutanga icyizere mu gukemura ikibazo cy’abahinzi bakoresha amafumbire batitaye ku miterere y’ubutaka.

Kuri uyu wa 30 Mutarama, Nsengiyumva yasuye abinjiza ifumbire mu gihugu bakorera mu cyanya cyahariwe inganda mu mujyi wa Kigali, urugendo rwe yarusoreje ku ruganda rw’umushoramari Nkubiri Alfred, ruvanga amafumbire habanje gupimwa imiterere y’ubutaka azakoreshwamo.


Uruganda ruvanga ifumbire

Uyu mushoramari afite inzu y’isuzumiro (Laboratory) ipima ubutaka, intungagihingwa bufite ndetse n’izo bubura, ikerekana kandi izikwiye kongerwamo bitewe n’igihingwa nyiri ubutaka yahisemo kubuhingamo ndetse n’ingano z’ibyo yifuza kwezamo.

Nyuma yo gupima ubutaka no kumenya ibyo bufite n’ibyo bubura, havangwa ifumbire hagendewe ku bipimo byerekanywe muri Laboratory, bityo umuhinzi akizera neza ko ibyo igihingwa ateye gikenera kizabibona.

Umushoramari Nkubiri Alfred

Nsengiyumva yavuze ko kuba ubutaka bubanza gupimwa, ibi ari akarusho kandi bitanga icyizere ko bizagira uruhare mu kongera umusaruro, yagize ati "Ubundi twabonaga ifumbire imwe igashyirwa ku butaga bwose, ariko ubu tugeze aho dukora ifumbire ijyanye n’icyo ubutaka bukeneye, ni ukuvuga ko hari n’ibyo twaguraga tukabishyiramo bitari ngombwa tutazakomeza kugura, ibi bizatuma ubutaka bushyirwamo ibiri ngombwa bitume n’umusaruro urushaho kwiyongera".

Innocent Harerimana ushinzwe ifumbire muri uru ruganda, avuga ko kuva rwatahwa muri Werurwe 2016, rumaze gutunganya ifumbire ingana na Toni zirenga 7000 z’ifumbire y’icyayi, avuga kandi ko bakoze n’amafumbire menshi y’umuceri, ibirayi, ibigori n’ibindi kandi bitewe n’uko imirima itandukanye, izi fumbire zikavangwa haherewe ku miterere ya buri murima.

Mu bushakashatsi rwakoze ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), bwagaragaje ko ifumbire ikwiye ku murima w’umuceri ari NPK 12-20-20 hakongerwamo n’izindi ntungagihingwa ntoya nkeya, mu birayi basanga ari NPK 20-20-14, ni mu gihe ubusanzwe hakoreshwaga NPK 17-17-17. Gusa ibi bipimo ntibibuza kuba hari imirima basanga yihariye ari nayo mpamvu babanza gukora ibizamini by’ubutaka.

Ifumbire ivangwa hakurikijwe icyo ubutaka bwapimwe bukeneye

Bwana Habumugisha asaba abahinzi ko mbere yo guhinga bajya babanza bagakoresha ibizamini, ati "Umuhinzi niba agiye guhinga ibigori, akaba ashaka kweza toni 7 kuri hegitari ni urugero, ni byiza ko yaza akatubwira tukamupimira ubutaka, tukamubwira tuti muri uriya murima niba ushaka kweza izo toni kuri hegitari ni uko ushyiramo ibi n’ibi, tukamubwira ingano y’imborera ashyiramo n’imvaruganda ashyiramo n’urugero rw’intungagihingwa rugomba kuba ruri muri iyo mvaruganda ".

Umushoramari Nkubiri avuga ko imashini z’uru ruganda yaziguze ibihumbi 600 by’amayero (600£) naho Laboratory imutwara ibihumbi 84 by’amayero, avuga ko ubu rutunganya toni 40 z’ifumbire mu isaha. Avuga kandi ko kuri uyu munsi ukurikira uwo twaganiriyeho, ENAS izarangiza gupima ubutaka bwose bw’ibishanga biri mu gihugu ndetse intego ihari ikaba ari uko ubutaka bwose buhingwa buzakorerwa isuzuma rizajya rifasha mu kumenya ifumbire ihakwiye bitewe n’ibihingwa bihari.

Nsengiyumva Fulgence yerekwa uko ubutaka bupimwa. Bikorwa mu byiciro bine imiterere y’ubutaka bwapimwe ikagaragara kuri mudasobwa

Uru ruzinduko rw’umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, rwari muri gahunda yo kwitegura igihembwe cya kabiri cy’ihinga (Season B), harebwa ubwiza n’ingano y’ifumbire ziri ku isoko.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru