Published Sunday , on 25 September 2022, 02:17:53 by Bucyibaruta Kabera Samson

Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya yihanangirije bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri barimo kwaka amafaranga yo kwiyandikisha mu bigo y’amashuri bya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano; abasaba kubahirizwa amavugurura mashya aherutse gutangazwa arebana n’amafaranga y’ishuri umunyeshuri asabwa kutarenza.

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), iherutse gushyiraho amabwiriza mashya arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri, agomba gutangira gukurikizwa muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 watangiye uyu munsi.

Benshi mu bayobozi b’ibigo by’amashuli ntibahwemye kugaragaza ki izi mpinduka zizagira ingaruka mbi ku buzima bw’umunyeshuli ku ishuli no ku ireme ry’uburezi ; ngo kuko hari byinshi mu bikenerwa bizaburizwamo hashingiye ku buryo ibiciro ku isoko byazamutse.

N’ubwo hari na bamwe mu babyeyi batewe impungenge n’aya mavugurura, Minisitiri Dr. Uwamariya yavuze ko umubare w’amafaranga y’ishuri ugomba gutangwa ungana ku bigo byose by’amashuri bya Leta n’ibindi bikorana na Leta ku bw’amasezerano, agasaba banyir’ibigo kubyubahiriza batyo.

“Batubabarire ntibakomeze kudukoresha amakosa.” Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya abwira abayobozi b’ibigo by’amashuli.

Minisitiri akomeza avuga ko nta mafaranga fatizo yari ateganyijwe ku musanzu w’umubyeyi ku buryo wasangaga buri shuri riwushyiraho uko ribyishakiye.

Amafaranga yemejwe ni umusanzu w’umubyeyi ku biga muri ibyo byiciro ushingiye ku kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Uwo musanzu uhwanye n’amafaranga 975 Frw ku gihembwe,Leta ikazajya itanga 8775 Frw ku munyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza ku gihembwe.

Ikindi umubyeyi asabwa ni ukugenera umwana umwambaro w’ishuri n’ibindi bikoresho by’ishuri.

ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga 19.500 Frw ku gihembwe na ho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ngo kuba nta mabwiriza rusange yari ariho, byatumaga hari abaka amafaranga menshi abandi macye ndetse hakaba n’igihe hakwa n’ibitagombye gusabwa umubyeyi.

Hari ababyeyi batewe impungenge n’ubuzima abana babo bagiye kubamo

Usibye amafaranga y’ishuli yahawe umurongo mushya,hari n’indi misanzu yagenwaga n’ikigo minisiteri y’uburezi yakuyeho.

“Ngira ngo mwabonye ko hari aho basabaga umusanzu wo kugura imodoka, umusanzu w’inyubako,umusanzu w’iterambere ry’ikigo; ibyo byose rero byakorwaga ku bushake bw’ikigo rimwe na rimwebakavuga ko byemejwe n’inama y’ababyeyi ariko ugasanga byakozwe na komite z’ababyeyi zifatanyije n’ikigo.” Minisitiri Dr. Uwamariya

Ubwo umwaka w’amashuli watangiye kuri uyu wa 25 Nzeli 2022, bamwe mu babyeyi bahangayikishijwe n’ubuzima bushya abana babo bagiye kubamo ku ishuli.

Aba bashima ko imisanzu itangwa n’umubyeyi ku ishuli yahawe umurongo na minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo ariko ko yakabaye yarashishoje kabiri kubera uko ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku isoko.

Mahirwe Veronique ati: “ Usibye n’ikigo cy’amashuli,nanjye mu rugo singihahisha ayo yanahishaga mu myaka ibiri ishize.Ibi by’amabwiriza rusange ni byiza ariko byari kuba byarabanje kwigwaho neza wenda bakareba ku zindi ngingo ariko ku yo kurya ntibakoreho kuko ubu n’ubwo ubona ndikwitegura kumujyana ku ishuli mfite impungenge z’uko agiye gusubira inyuma mu mirire.”

Djalia Uwiduhaye na we afite impungenge. Ati: “ Ubundi iyo ugiye guhitiramo umwana ikigo umujyanaho ubaza amakuru y’ uko batsindisha ariko ukibanda ku mirirre kugira ngo umwana nk’uyu ukiri mu kigero cyo gukura azajye agaruka atarahorose.

Urabona abana bamara igihe kinini ku ishuli kuruta mu rugo ku buryo rwose ubu ndimo kwibaza, kandi si njye njyenyine,ukuntu ikigo kidafite inyunganizi kizatunga aba bana n’ukuntu ibiribwa byahenze ku isoko.”

Mu biganiro binyuranye abafite uburezi mu nshingano bagiye bagirana n’itangazamakuru ,basabye abayoboye ibigo kubahiriza aya mabwiriza mashya ndetse babizeza kuzagirana ibiganiro n’ikigo kizagaragaza umwihariko w’ibibazo.