Published Thursday , on 27 September 2018, 11:24:00 by Christophe Hitayezu


Dr. Gashumba Diane, Minisitiri w’ubuzima

Minisitiri w’ubuzima Dr. Gashumba Diane yijeje ko hatangiye gukorwa amavugurura kuri serivisi zitangirwa mu mavuriro azwi nka ’Post de Sante’ akongererwa ubushobozi kuko hari serivisi nyinshi zitayatangirwamo kandi akenerwa n’abaturage benshi.

Ibi yabivuze kuri uyu wa kane tariki 27 Nzeri 2018 mu biganiro byateguwe n’inshyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, bigamije kurebera hamwe uko imitangire ya serivisi ihagaze mu bigo nderabuzima n’amavuriro n’icyakorwa ngo serivisi zirusheho kunozwa.

Amavuriro yashyizweho mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, bikaba binateganyijwe ko buri Kagali kazashyirwamo ivuriro, ariko kugeza ubu aho yamaze kubakwa atangirwamo ubuvuzi bw’ibanze gusa kuko nta n’ibyuma bipima ibizamini by’abarwayi bihaba (Microscopes), akenshi bigasaba kujya mu bigo nderabuzima (Centre de Sante).

Habyarimana Damien, ni umuturage wo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Gashenyi, agira ati "Ivuriro riradufasha cyane ariko rikwiriye kongererwa ubushobozi kuko riganwa na benshi. Kuba hari serivisi nyinshi ridatanga, ababyeyi bakaba batahabyarira kandi bari mu bakeneye izo serivisi hafi usanga ari ikibazo, tubajyana mu ngobyi rimwe na rimwe bakazibyariramo kuko Ambilanse zitatugeraho".

Mukanzabandora Christine wo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Bugambira we avuga ko muri ayo mavuriro hanakenewe kongera ahakirirwa abarwayi kuko iyo babaye benshi usanga bamwe bicaye hasi abandi baharyamye, bikagora abanyantege nke igihe bategereje guhabwa serivisi.

Minisitiri Gashumba avuga ko kuri buri rwego haba hari ibigomba kuhakorerwa, bityo ko hari ibyateganyijwe bigomba gukorerwa muri ayo mavuriro birimo ubuvuzi bw’indwara ziciriritse ariko cyane cyane kwigisha abaturage kwirinda indwara.

Gusa avuga ko hari gahunda yo kongera ubushobozi, agira ati "Uko ibitekerezo bigenda biza niko natwe tugenda twagura amarembo tureba n’ubushobozi, ubu turimo kuvugurura gahunda zitangirwa ku bigo nderabuzima ndetse no muri Post de Sante, natwe turifuza ko nko mu myaka 10 umugore najya kubyara azajya akora urugendo rw’iminota 20 gusa, akahabona umuforomo ubihuguriwe n’ibikoresho byose akahabyarira. Nk’ubu nta cyatubuza mu minsi ya vuba kuhashyira Microscope, ariko ibyo bihita binasaba kuhashyira uzi kuyikoresha wabyize kugirango za ndwara z’inzoka zihavurirwe".

Mu mirenge 416 igize u Rwanda, igera kuri 12 gusa niyo itarahabwa ibigo nderabuzima, urugendo rurerure rukaba rusigaye mu tugali kuko twose uko ari 2148 tugomba gushyirwamo amavuriro (Post de Sante) kandi Minisiteri y’ubuzima ikaba yizeza ko bizagerwaho.