Published Sunday , on 18 March 2018, 12:00:53 by Christophe Hitayezu

Minisitiri w’ibidukikije Vincent Biruta yibukije ko uruhare rwa buri wese ari ngombwa mu kubungabunga umutungo kamere w’amazi ndetse n’ibidukikije muri rusange.

Minisitiri Vincent Biruta

Ibi Biruta abigarutseho kuri iki cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe amazi mu rugendo rugitangiza rwiswe urw’amazi rwahujwe na siporo rusange isanzwe ikorwa kabiri mu kwezi mu mujyi wa Kigali.

Hakozwe urugendo rw’amazi mu rwego rwo kurushaho gukangurira abanyarwanda kuyabungabunga

Uru rugendo rw’amazi kimwe n’ibindi bikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyahariwe amazi, ni mu rwgego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amazi uba tariki 22 Werurwe buri mwaka.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi siporo, Minisitiri Biruta yagarutse ku kamaro k’amazi ndetse n’ibidukikije ndetse asaba ko abanyarwanda bakwiye kwitabira ibikorwa biteganyijwe muri icyi cyumweru cyizasozwa tariki 23 Werurwe 2018.

Tetero Francois ushinzwe ishami ry’amazi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba, Minisitirir Biruta n’abandi bayobozi bitabiriye uru rugendo

Yasabye kandi ko buri muntu akwiye gukora ibishoboka byose akabungabunga umutungo kamere w’amazi, yagize ati "Twitabire kurwanya isuri, kubungabunga ibishanga kandi twibuke no gufata amazi y’imvura. Amazi ni ubuzima niyo mpamvu bireba buri wese kugira uruhare mu kuyabungabunga".

Urugendo rw’amazi rwasojwe n’igikorwa cy’imyitozo ngororamubiri, yakurikiwe no guhemba abitwaye neza mu byiciro bitandukanye by’abitabiriye iyi siporo.


Minisitiri Biruta, Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne, n’umuyobozi wa WASAC mu gikorwa cyo guhemba abitwaye neza

Ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri iki cyumweru n’ibi bikurikira:

  • Tariki 14-15 Werurwe: Urugendo abanyamakuru bakoreye mu cyogogo cya Nyabarongo mu karere ka Ruhango mu rwego rwo gutara no gutangaza inkuru zijyanye no kubungabunga amazi muri aka gace.
  • Tariki 18 Werurwe: Urugendo rw’amazi ari na rwo rwakozwe none.
  • Tariki 19 Werurwe: Gutaha amazi meza yahawe abaturage mu karere ka Nyaruguru. Kuri uyu munsi kandi hazaba n’umuhango wo gutera ibiti mu Karere ka Huye.
  • Tariki 20 Werurwe: Inama nyunguranabitekerezo ku kubungabunga umutungo kamere w’amazi izabera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka ’Camp Kigali’
  • Tariki 21 Werurwe: Iyi nama izakomeza habe n’indi izavuga ku kwita ku bimera, ‘Greening Rwanda’
  • Tariki 22 Werurwe: hazaba Umuganda ku mugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu uzibanda ku bikorwa byo kubungabunga uyu mugezi no kugabanya ibiza biterwa na wo.
  • Tariki 23 Werurwe: Umunsi w’imurikabikorwa ry’ubumenyi bw’ikirere uzabera mu mujyi wa Kigali aho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere gikorera. Hazanatahwa kandi ibikorwa remezo bigeza amazi ku baturage biri muri Murama mu karere ka Kayonza.