Published Thursday , on 26 July 2018, 19:28:50 by Uwimana Joselyne


Kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018, mu muhango wo gusoza icyiciro cya 6 cy’amasomo yo ku rwego rwo hejuru y’ubuyobozi mu bya gipolisi ahabwa abofisiye bakuru ba polisi, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yashimye urwego iri shuri rigezeho kuko umubare w’abarirangizamo ugenda uzamuka buri mwaka.

Ubwo yitabiraga uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri iri shuri i Musanze, Minisitiri Busingye yavuze ko yishimira uburyo abanyeshuri biga hano bagenda biyongera, yagize ati “Ndashimra aba banyeshuri barangije amasomo yabo hano mu ishuri rikuru rya Polisi, ubushize twari hano mu muhango nk’uyu dufite abanyeshuri bake kuri aba , ibi ni ibigaragaza ko iri shuri ribaye ubukombe; igihugu cyacu gikomeza gutanga amahugurwa cyigisha, kwiga no kwigisha kugira ngo hahurizwe hamwe ku bungabunga ubuzima n’umutekano wa muntu, ntibikwiye ko umuntu abungabunga umutekano akoresheje ingufu , ahubwo bijyana n’ubumenyi, amateka y’igihugu cyacu atubwira ko iterambere rijyana n’amahoro n’umutekano nta na kimwe gisiga ikindi, aha rero nkaba mboneyeho kubasaba ko akazi mutegerejweho gukora mwe barangije aya masomo haba mu Rwanda, haba muri Afurika n’ahandi, twizera ko umusaruro mutezweho muzawutanga uko bikwiye, muzakoreshe aya masomo mu guhindura isi amahoro, umutekano n’iterambere”.

Bamwe mu barangije muri irishuri baravuga ko bahakuye byinshi bizabafasha gutanga umusanzu wo kubaka ibihugu bakomokamo.

ACP Hamad Khamis ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yagize ati ”Ndashima amasomo dukuye muri iri shuri mu gihe cy’imyaka ine turimazemo, ni umusingi wo gukomeza gufatanya kunoza umurimo dukora, tukawukora kinyamwuga kandi bidufasha no kumenya gukorera hamwe. Nk’ibihugu twahuriye hano badusangiza ku bumenyi bwabo natwe dukabaha ku bwacu, ibyo byose bidufsha kumenya gukorera hamwe no guhana amakuru”.

Abanyeshuri bagera ku 178 nibo bahawe impamyabumenyi, baturuka mu bihugu 8 byo muri afurika birimo Ethiopiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzaniya, Uganda n’u Rwanda.