Published Monday , on 8 October 2018, 18:02:53 by Christophe Hitayezu


Kuri uyu wa mbere tariki 8 Ukwakira 2018, atangiza inama y’urubyiruko rwa Afurika imaze kumenyerwa nka ’YouthConnekt Africa’, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko iterambere rya Afurika rigomba gushingira ku bushobozi bw’abaturage bayo.

Abwira urubyiruko hafi 3000 rwitabiriye iyi nama, Minisitiri Ngirente yagize ati "Afurika twifuza mu 2063, ni Afurika izaba ifite iterambere rishingiye ku bushobozi bw’abaturage bayo barimo abagore n’urubyiruko kandi yita ku bana bato".

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard afungura iyi nama izamara iminsi itatu

Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rosemary, avuga ko YouthConnekt yatangijwe mu myaka 6 ishize na Perezida Paul Kagame hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo urubyiruko ruhura na byo.

Intego za YouthConnekt Africa zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.

Minisitiri w’ububyruko, Mbabazi Rosemary

Minisitiri Mbabazi avuga ko kuva iyi gahunda yatangizwa, imirimo mishya isaga magana atandatu imaze guhangwa ndetse na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko basaga 540 barahujwe mu rwego rwo gusangira ubumenyi.

Muhoza Christian ni umwe mu bitabiriye iyi nama, agira ati "YouthConnekt yatumye mpura n’urundi rubyiruko rwabashije kwiteza imbere, bimfasha kuba narwigiraho, mu biganiro byatanzwe kandi batweretse ko hari amahirwe menshi dufite yo kwihangira imirimo ndetse no kongera ubumenyi bwadufasha kubona imirimo".

Umwe mu rubyiruko rwaturutse muri Nigeria we asanga ikibura ngo urubyiruko ruhindure Afurika atari ubushake bwarwo ahubwo ari ubwa Politiki, yagize ati "Urubyiruko ruri muri iki cyumba gusa rurahagije ngo ruhindure Afurika, ikibazo gihari ni kimwe, ni ubushake bwa Politiki, tutitaye ku mirimo ishaka guhangwa, hatari ubushake bwa Politiki ntacyagerwaho, dufite Afurika aho abanyapolitiki banyotewe gupfira ku butegetsi, kuri ubu Afurika ifite urubyiruko rushobora kuyihindura mu buryo ubwo ari bwo bwose ariko abayobozi barikunda".

Avuga ko hari ibikwiye guhinduka mu bushake bwa Politiki

Kugeza ubu ibihugu bitandatu bimaze gutangiza YouthConnekt birimo Repubulika ya Congo, Zambia, Uganda, Rwanda, Liberia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.