Published Saturday , on 21 July 2018, 08:51:04 by Jean Claude Muvunyi


Umuryango udaharanira inyungu SACH (Save a child’s heart) wo muri Israel utanga ubuvuzi ku bana barwaye umutima wijeje u Rwanda kurwubakira ivuriro ribaga umutima rizaba riri muri CHUK ndetse no guhugura abaganga b’Abanyarwanda babiri mu gihe cy’imyaka ibiri maze na bo bakaza kwigisha abandi ku buryo ari bo bazajya bavura abazajya bagana iryo vuriro.

Ubu uyu muryango wamaze kugirana ubufatanye n’u Rwanda.

Itsinda ry’abawukoramo ndetse n’umuyobozi wawo kuri uyu wa gatanu basuzumye abana bagera kuri 70 indwara z’umutima, maze abana 20 barembye kurusha abandi ukazabajyana muri Israel kubabaga, aho uzaha abarwayi n’abarwaza buri kimwe cyose.

Ubuyobozi wa SACH Haim Taib yavuze ko yizeye ko mu gihe cya vuba iri vuriro rizubakwa ndetse rigatanga ubuvuzi abanyarwanda bajyaga bajya gushakira mu mahanga.

Dr. Ntaganda Evariste ushinzwe indwara z’umutima muri RBC, avuga ko mu Rwanda batabaga umutima, ko babohereza mu bihugu by’Iburayi birimo u Bubirigi ndetse n’u Bufaransa.

Ubu mu Rwanda harabarurwa abarwayi b’umutima bagera ku bihumbi mirongo itatu.

Indwara y’umutima irimo amoko abiri, hari uwo umuntu ashobora kuvukana bitewe no ku iremwa ribi ry’uduce dufite aho duhuriye n’umutima ndetse n’ubundi bwoko buterwa na gapfura (anjine) ari na bwo buhangayikishije cyane, gusa bwo binashoka ko bwakwirindwa.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Gashumba Diane yavuze ko n’ubwo uyu muryango wita ku bana, ariko ko n’abakuru bawurwara bari kwiyongera bitewe no kudakora siporo, kurya ibiryo bifite amavuta atuma imitsi iziba ndetse no kunywa inzoga n’itabi.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Gashumba Diane n’abahagarariye SACH mu kiganiro n’abanyamakuru