Published Thursday , on 23 May 2019, 13:19:48 by Christophe Hitayezu

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yiteguye bihagije, guhangana na Ebola igihe cyose yagira uwo igaragaraho. Ivuga ko mu Rwanda abayikekwaho bahora bagaragara ariko bapimwa bagasanga atari yo, bityo ikaba itarahagaragara na rimwe.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019 na Dr. Nyamusore Jose ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri Minisiteri y’ubuzima, ubwo hatangizwaga inama y’ibihugu bikora kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’igihugu iyi ndwara idasiba gutwara ubuzima bw’abantu kuva mu mpera za 2018.

Uyu muyobozi avuga ko Leta yashyizeho ibigo byihariye kandi bifite ubushobozi bwo gukurikirana uwagaragaraho iyi ndwara wese, ndetse hanahugurwa inzego zitandukanye ku buryo uwo iyi ndwara yagaragaraho yatahurwa vuba.

Avuga kandi ko n’ubwo ku mipaka hashyizwe uburyo bwo gupima abinjira, bitavuze ko byashobowe kuyikumira burundu, Dr. Nyamusore agira ati “Ku mipaka twahashyize abapima umuriro, ariko umuntu ashobora guca ku mupaka ataragira igipimo cy’umuriro urebwa, akazarwarira aho agiye mu mudugudu, turasaba ko umuturage wese asobanukirwa ibimenyetso bya Ebola, ku buryo agize uwo abibonaho yahamagara umujyanama w’ubuzima, nawe agahamagara ku kigo nderabuzima, kigahamagara ibitaro bikaza kumufata akajyanwa gupimwa”.

Akomeza agira ati “Gukeka umuntu ni byiza cyane kandi turabakira buri munsi, tumaze kugira abarenga magana abiri, turabakeka tukabapima tugasanga atari yo”.

Dr. Miliam Nanyunja ushinzwe ubujyanama ku byorezo mu karere, mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, avuga ko iyi nama ibera mu Rwanda igamije kurebera hamwe ibibazo n’imikoranire bikwiye mu gukumira indwara zambukiranya imipaka by’umwihariko Ebola, hakibandwa ku buryo bwo gusangira abakozi hagati y’ibihugu.


Ifoto rusange y’abitabiriye inama

Kuva umwaka ushize, Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho ibigo byihariye mu gusuzuma no kuvura Ebola ku wo yagaragaraho, ihugura abaganga, abakorerabushake, abajyanama b’ubuzima inzego z’umutekano n’ibindi byiciro bishobora gufasha mu ikumirwa n’imenyekanishamakuru igihe hagaragara ukekwaho Ebola.