Published Wednesday , on 15 August 2018, 22:45:39 by Christophe Hitayezu


Ambasaderi Sheik Habimana Sareh n’abayobozi ba RYAF bagiranye ibiganiro

Ihuriro ry’urubyiruko ruri mu buhinzi mu Rwanda, RYAF (Rwanda Youth Engaged in Agribusiness Forum), kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Kanama 2018 ryagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Sheik Habimana Sareh byibanze ku buryo abanyamuryango b’iri huriro bakorana n’abashoramari bo muri Misiri mu kuzamura ubuhinzi bugamije isoko.

Umuyobozi mukuru wa RYAF Hategekimans Jean Baptiste yavuze ko gukorana n’abaterankunga bizabafasha gukomeza guhuriza hamwe urubyiruko rukirangiza kaminuza.

Ambassaderi Sheih Habimana Sareh yabwiye ubuyobozi bwa RYAF ko ntawundi uzahindura ubuhinzi bw’u Rwanda atari abakiri bato kuko aribo bafite udushya n’imbaraga zo gukora umurimo, yakomeje ababwira ko mu Misiri hari amahirwe menshi yo kubona abashoramari, agatanga icyizere ko urubyiruko ruri mu buhinzi mu Rwanda ruzabona amahirwe yo kubona amahugurwa n’ingendo shuri zizabafasha kuzamura ubuhinzi bwa kinyamwuga.

Yijeje kandi ko azakomeza gukorana bya hafi n’urubyiruko ruri muri RYAF, akabafasha kubakorera ubuvugizi ku bantu bose bagaragara ko hari icyo babafasha harimo kubahuza n’abashoramari bakomeye mu Misiri.

Misiri iherutse kwakira inama y’abafite aho bahuriye n’ubworozi yateguwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe hagamijwe kurebera hamwe uburyo ubworozi bwagira uruhare runini mu iterambere ry’umunyafurika, ni inama yatorewemo abanyarwanda babiri baje muri komite y’urubyiruko rukora ubworozi aribo Hategekimans Jean Baptiste unayiyoboye ndetse na Nyandwi Alexis watorewe kuyobora itumanaho n’itangazamakuru muri iryo huriro ku rwego rw’akarere k’Iburasirazuba bwa Afurika.

Biteganyijwe ko mu myaka ibiri iri imbere, RYAF izaba igizwe nibura n’abanyamuryango barenga ibihumbi bine mu gihugu cyose, bose bakaba bari mu mirimo y’ubihinzi n’ubworozi.