Published Wednesday , on 10 October 2018, 14:45:31 by Igorora Iritararenga Dieudonne


Kuri uyu wa Gatandatu taliki 06 Ukwakira 2018, Urubyiruko rw’itorero Angilikani Paruwasi ya Muhura mu karere ka Gatsibo rwakoze igikorwa cyo kubumba amatafari yo kubakira umuturage mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Taba, yatubwiye ko uretse iki gikorwa, Itorero Angilikani muri rusange n’urubyiruko rwayo by’umwihariko bagiye bababa hafi mu mikorwa bitandukanye, ati "Ubundi mu Rwanda hariho abaturage benshi bakeneye ubufasha, muri gahunda za Leta hariho ibikorwa byinshi bijyanye no kubungabunga imibereho myiza y’abaturage, uyu muturage ni umwe mu bari bakeneye ubufasha bwo kubakirwa nawe ngo abe atuye heza atekanye, nsanga andi matorero n’amadini muri rusange yagafatiye urugero rwiza kuri uru rubyiruko".

Kanoni Ndayisaba Sezari ukuriye Paruwasi ya Muhura, yavuze ko mu guhitamo abo bafasha batarobanura ku butoni ngo bafashe abasengera mu itorero ryabo gusa kandi ngo asanga ari ngombwa ko amatorero n’amadini atanga umusanzu wayo mu kubaka igihugu, agira ati "Ubu igikorwa kiriho ni ukubumba amatafari yo kubakira umuturage mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka igihugu nk’undi munyarwanda wese, by’umwihariko ku itorero ryacu rya Angilikani binyuze mu rubyiruko, uretse iki gikorwa hari n’ibindi twakoze nko gutangira ubwisungane mu kwivuza abantu bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, koroza abantu amatungo magufi n’ibindi. "

Yakomeje avuga ati "Uyu munsi habayeho guhuza urubyiruko mu rwego rwo kubakira umuntu ngo nawe abe atuye ahantu heza atavirwa, iyo dufasha abantu ntiturobanura ku butoni, muri gahunda yacu y’itorerero rihindutse kandi rihindura aho riri, buriya iyo umuturanyi adatekanye nawe nta mahoro uba ufite, Yesu yavuze ko ibisarurwa byeze gusa abasaruzi ari bake, ubwo twagakwiye gufatanya kuko ibikorwa byo biracyari byinshi."

Ndayisaba Edson ukuriye uru rubyiruko, agira ati ati "Turi Urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, abayarangije n’abafatanyabikorwa, igitekerezo cyo gufasha cyavuye ku ijambo ry’Imana ko tugomba kugira urukundo, duterwa imbaraga n’uko abayobozi mu itorero badufasha bakatuba hafi, kandi ubuyobozi bwa Leta budushyigikiye, murabona ko turi kumwe n’umuyobozi w’akagari, birumvikana ko dutewe ishema na byo dufitanye ubufatanye bwiza."

Yakomeje avuga ati "Iyi ni inshro ya kabiri tuje aha gukora kandi n’ubundi tuzagaruka kusa ikivi twatangiye. Uretse ibi, hari ibindi bikorwa dukora byo guhuza urubyiruko tugahugurana, tukarinda Urubyiruko kuba mu bwigunge, bityo bikadufasha kuba hamwe twungurana igitekerezo aho kwishora mu myitwarire idahwitse."

Umukecuru Nyiranoheri Claudine urimo kubakirwa, we arashimira ubuyobozi bwamutekerejeho kandi agasaba abandi bari mu madini n’amatorero atandukanye gukuriza urugero rwiza rw’urubyiruko rwa EAR Muhura, ati "Ndashima ubuyobozi bwantekerejeho bakaba barimo kumbumbira amatafari mu rwego kumfasha gutura heza, ndashima Urubyiruko rwa Angilikani kuko rurimo kongera kunyereka ko ntari ngenyine bigatuma mva mu bwigunge."

Ubu hirya no hino mu gihugu hariho ubukangurambaga bwo kuvana abantu batuye mu manegeka ndetse n’abafite ibibazo by’aho barambika umusaya bagatuzwa neza bubakirwa ahatashyira ubuzima bwabo mu kaga.