Published Friday , on 12 July 2019, 12:06:34 by Christophe Hitayezu


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Munyiginya ho mu karere ka Rwamagana bahamya ko ikigo nderabuzima cya Munyiginya cyakuyeho amafaranga batangaga mu ngendo bajya kwivuriza i Ruhunda ndetse n’igihe bataga kuko uwajyagayo yirizaga umunsi, bityo ibyagendaga kuri serivisi zo kwivuza bikaba byaragabanutse.

Kabahire Florida, ni umwe mu bo twasanze amaze kuhavurirwa, avuga ko aho bivurizaga mbere umuntu yirizaga umunsi yaba yanajyanye n’umurwaza umunsi ugashira ntawe ugize icyo akora, avuga kandi ko ari kure, agira ati “Mbere twivurizaga ahitwa Ruhunda, kugerayo na moto ni ibihumbi bibiri (2000Frw), ariko aha naje n’amaguru kandi nishyuye amafaranga magana atatu gusa (300Frw) yo kwivuza kuko mfite mituweri”.


Kabahire Florida avuga ko kwivuriza hafi bigabanya ayo umuntu atanga mu ngendo ari nayo usanga aruta ayo kwivuza

Mutarambirwa Jean Bosco avuga ko ntako bisa kugira ikigo nderabuzima hafi, agira ati, “Iki ni ikintu gikomeye, ubu naje n’amaguru nkoresha iminota cumi n’itanu, ni mu gihe kugera Ruhunda aho twivurizaga byafataga hejuru y’isaha n’igice n’amaguru ku muntu utabashije gutega moto”. Yongeraho ko byanafashije ababyeyi kubona aho babyarira kuko ingendo ndende zatumaga hari n’ababyarira mu nzira batageze kwa muganga.

Gusa aba baturage barifuza ko iki kigo nderabuzima cyongerwamo serivisi ndetse n’abakozi, kugirango igihe abarwayi babaye benshi bijye byihutisha serivisi.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Munyiginya, Ndabarinze Ezechiel, avuga ko hari serivizi bataremererwa gutanga kuko rimaze ibyumweru bitatu gusa rikora, agira ati, “Hari serivisi bataraduhera uburenganzira zirimo n’izo gutanga imiti igabanya ubukana bwa Sida, bisaba ko ababishinzwe babanza kudusura bakaduha ubwo burenganzira”. Avuga ko ikigereranyo cy’abarwayi bakira ari 70 ku munsi.


Ndabarinze Ezechiel, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Munyiginya

Leta y’u Rwanda ifite intego yo gushyira nibura ivuriro riciriritse muri buri Kagari mu gihugu hose, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko mu tugari 82 tugize akarere ayoboye, utugera kuri 27 aritwo dufite amavuriro mato, n’utundi 14 turimo ibigo nderabuzima.

Meya Mbonyumuvunyi avuga ko buri mwaka akarere kaba gafite umuhigo w’amavuriro agomba kubakwa kandi ko bizeye ko bizagerwaho kuko imibare yiyongera buri mwaka.


Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

Akarere ka Rwamagana kamaze imyaka ibiri ku mwanya wa mbere mu mihigo y’ututrere, Mbonyumuvunyi avuga ko ibanga ari rimwe ari ugukorana bya hafi n’abaturage kuko uruhare rwabo ari rwo rutuma akarere kagera ku byo kiyemeje.