Published Wednesday , on 22 August 2018, 20:32:18 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bacitse ku icumu rya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Muhoza barifuza ko bakubakirwa urwibutso muri uyu mujyi kuko ngo hafite amateka yaho abatera kuba hashyirwa urwibutso bakajya bahibukira, naho abayobozi bakavuga ko bakibyigaho batarafata icyemezo.

Abacitse ku icumu barifuza ko akarere kabubakira urwibutso muri uyu mujyi wa musanze kuko babona ari ngombwa ko ruhubakwa bakavuga ko hari amateka yaho yihariye, Nyiraneza Justine ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi muri uyu murenge, yagize ati ”Dufite ikibazo ko hano muri uyu mujyi wa Musanze hari urwibutso rutameze neza twahereye kera dusaba ko batwubakira urwibutso rwujuje ibisabwa kubera ko imibiri irimo hariya mu rwibutso irangirika cyane, hajyamo amazi iyo imvura iguye ariko bakadusubiza ko bazayikuramo ikajyanwa mu rwibutso rw’akarere ruzubakwa i Busogo, kuri twe turifuza ko rwakubakwa hano mu mujyi wa Musanze”.

Hamuz Idi ni perezida wa Ibuka mu murenge wa Muhoza aravuga ko bagerageje kubisa akarere ariko n’ubu nta kirakorwa, bakababwira ko bakibyigaho, yagize ati "Twasabye akarere ko katwubakira urwibutso muri uyu mujyi, birababaje kubona umujyi nk’uyu ugira iterambere rimeze gutya ariko hakaba hakiri urwibutso rumeze kuriya, igihe kimwe batwemerera ko bagiye kubyigaho bakamenya aho bazarushyira niba bazaruvugurura cyangwa bazarujyana i Busogo, ikindi hano hafite amateka yaho atandukanye n’aya Busogo ntabwo twumva ukuntu twajya tujya kwibuka tukajya i Busogo”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uru rwibutso rwa Muhoza rufite amateka kuko agaragaza ko abantu bahashyinguwe biciwe ahari inzu y’ubutabera bari bahahungiye n’andi mateka menshi bumva yabafasha mu gihe bari kuhibukira.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Ndabereye Augustin avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko bakikigaho kuko bakigejeje kuri Ibuka n’izindi nzego zibishinzwe, yagize ati ”Iki kibazo turakizi kandi twakigejeje ku bafatanyabikorwa batugira inama ko twabanza tumvikana n’abacitse ku icumu tukemeranwa neza aho twakubaka urwo rwibutso kuko n’ubwo hari izindi nama twagiranye ntabwo twafashe umwanzuro, ubu rero hagiye gutegurwa indi nama yanyuma yo kubinoza niho tuzamenya aho ruzashyirwa, iyo nama rero iri gutegurwa muri iyi minsi”.

Iki kibazo cy’urwibutso rwa Muhoza kimaze imyaka igera ku 10 ubuyobozi ndetse n’abacitse ku icumu barananiwe kumvikana uko uru rwibutso rwatunganywa aho umwaka ushize habanje gukurwamo imibiri yaririmo yabishwe n’abacengezi bari bashyinguwemo nyuma ubuyobozi bukavuga ko hazakurikiraho kurutunganya ariko bikanga aho muri uyu mwaka Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yari yavuze ko iki kibazo kizarangirana n’iminsi 100 yo kwibuka.