Published Thursday , on 4 July 2019, 23:12:54 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bakozi b’ibitaro bikuru bya Ruhengeri baravuga ko amateka mabi babonye ku rwibutso rwa murambi ruri mu karere ka Nyamagabe adateze kubavamo kuko ibyo bahabonye ari agahoma munwa, bakavuga ko uru rwibutso rutandukanye n’izindi zose kuko rwo rugaragaza urupfu bapfuye n’uruhare rw’amahanga.

Bamwe mu basuye uru rwibutso tariki 3 Nyakanga, bavuze ko kuba bahisemo kuza mu yindi ntara bibafasha kumenya amateka y’ahantu hatandukanye n’uburyo Jenoside yagiye ishyirwa mu bikorwa n’abiyitaga ko baje gutabara abanyarwanda.

Tumukunde Claudine ni umwe mu baganga bavura kuri ibi bitaro, yagize ati, "Ibyo tubonye aha ni agahomamunwo kuko hatandukanye n’izindi nzibutso zose tuzi, hano umuntu urupfu yapfuye urarubona kuko imibiri yabo ikimeze nk’uko babishe bameze, mbese imibiri yaho irivugira, jyewe byandenze sinabona uko mbisobanura, nta kindi nakongeraho kuko Imana yonyine niyo ibizi"

Uwayezu Ela, ni Perezida w’inama nkuru y’ibitaro bya Ruhengeri, yagize ati, "Gusura inzibutso byakabaye inshingano z’ibigo bitandukanye, abantu bakiga bakamenya akarengane abacu bazize, bikabatera gufata ingamba zitazatuma ikibi nk’iki cyogera kubaho. Aha twahabonye uburyo abantu bishwe babeshywa n’abafaransa ko babarinda ariko bakagirirwa gutya, byose rero bidufasha kwiga no gufata ingamba ko bitazongera kubaho ukundi".

Dr. Muhire Philbert, ni umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko kuba barahisemo kujya Nyamagabe gusura urwibutso rwa Murambi ariko uko bajyaga bumva bavuga ko hari amateka ahambaye, avuga ko hari ibyo bize kandi bamenye ku mateka yaranze agace ka Zone tirikwaze, ngo bikaba bigiye kubatera kurushaho gusigasira imibanira y’abanyarwanda ndetse nabo ubwabo mu bo bakorana.

Urwibutso rwa Murambi rushyinguwemo abasaga ibihumbi 50 rukaba rwaratangiye gusurwa muri 1995, ku munsi rukaba rwakira abasaga 500 cyane cyane mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.