Published Thursday , on 15 February 2018, 10:47:27 by Uwimana Joselyne

Abamotari bo mu karere ka Musanze barishimira ko bagiya kujya biyakira ibyangobwa bya moto zabo batabinyujije muri za koperative nk’uko byari bisanzwe.

Polisi ifatanyije na RURA bavuze ko batangiye ubukangurambaga bwo gusobanurira abamotari uburyo bazajya bajya kwishakira ibyangombwa bya moto zabo, bakabona bizajya bifasha abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, ACP Eric Mutsinzi yagize ati "Iki kibazo twakirebyeho dusanga birakwiye ko abamotari bakoroherezwa, bakajya bigira kuzana ibyangombwa bya moto zabo aho kubikorera mu matsinda kuko ibyo twabonye ko hari abababangamira kandi bifitiye ubushake. Ibi rero bizabafasha kujya birinda amakosa yo kutagira ibyangombwa byabo bitwaje icyo kibazo cyo gukererezwa n’abandi. RURA ikaba iri kuzenguruka intara zose isobanurira abamotari uko bizajya bikorwa".

Bamwe mu bamotari baganiriye na Nonaha.com baravuga ko banejejwe n’iki cyemezo cyafashwe, bo bakavuga ko bajyaga bacibwa amafaranga ko nta byangomba bafite kandi hashize nk΄umwaka umumotari abisabye.

Twizeyimana Marthin ni umumotari muri aka karere ka Musanze, yagize ati "Ikibazo cya ’Autorisation’ cyari kidukomereye kuko ubu kugirango ubone icyangombwa n’uko mwabanzaga kwishyira hamwe, ukaba wowe warishyuye ariko ugasanga hari undi umwe utarishyura bigatuma mwese mubibura. Nkanjye nitanzeho urugero nk’ubu nabyishyuye muri Mutarama 2017 ariko kugeza ubu sindabibona, igihe cyose nahuraga n’abayobozi bakabinyaka nkabibura bagahita banyandikira batitaye ko nabisabye, ubwo kuba batworohereje nk’uko mbere byahoze bizadufasha,"

Umujyi wa Musanze ubarurirwamo abamotari barenga 1000 bakora umwuga wo gutwara abagenzi, abarenga 400 bakora akazi kabo buri munsi, bose hamwe bibumbiye mu makoperative 3 ariyo Cootramo Musanze, Coovatramo Musanze na Cootamono ubumwe.