Published Thursday , on 11 July 2019, 20:13:00 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu banyarwanda batuye mu Budage baje mu karere ka musanze gutaha ibyumba by’amashuri bubatse mu murenge wa Gataraga, GS Rwinzomvu bigera kuri bitandatu, byo kuzafasha abana kwiga neza.

Bamwe mu bari bitabiriye icyo gikorwa bavuga ko kuba baratekereje gufasha abana kubona ahantu ho kwigira heza, bavuga ko babitekerejeho nk’abanyarwanda bashaka kuzamura igihugu bavukamo kugirango kigere ku iterambere rirambye.

Tuyisabe Providence wari ubagagarariye, yagize ati "Kuba twaratekereje kubaka ibi byumba n’uko abana batigaga neza kuko aho bigiraga ari hato, ikindi ni uko amashuri bigiragamo atari yubatswe ku buryo bugezweho, aho abana bari mu ishuri biga, abari mu kindi cyumba babumvaga. Ikindi kandi abana bicaraga ku ntebe ari nka batanu ariko ubu bazajya bicara ari babiri ku ntebe bitume biga neza, na mwarimu abashe kubakurikirana".

Uwimbabazi Sandrine Maziyateke ushinzwe kominote y’abanyarwanda baba hanze, muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, yagize ati "Kuba abanyarwanda baba mu mahanga babasha gutekereza ku gihugu cyababyaye bakumva ko bazanamo ibikorwaremezo ni ibintu byo kwishimira kuko bafasha u Rwanda mu iterambere. Bubaka amashuri, amavuriro ndetse n’ibindi bitandukanya”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire yagize ati "Turashimira abanyarwanda baba mu mahanga ko badahwema kwibuka aho bavuka, bakaza kudutera inkunga bafasha abana bacu kubona ireme ry’uburezi kuko hano hari ikibazo cy’ubucucike mu mashuri. Ikindi n’amashuri bigiragamo arashaje ayandi nta sima irimo byari bibabaje ariko ubu bagiye kwiga neza bisanzuye kandi ndizera ntashidikabya ko noneho bazatsinda neza".

Iki kigo cy’amashuri cya rwinzovu cyigwamo n’abanyeshuri 1833. Abo mu mashuri abanza ni 1236 naho mu yisumbuye bakaba 587. Ibyumba byubatwe bikaba byaratwaye asaga miliyoni 120 zamafranga y’u Rwanda.