Published Tuesday , on 7 May 2019, 23:03:01 by Uwimana Joselyne

Abasirikare n’abapolisi 26 baturutse mu bihugu 13 bitandukanye byo ku isi batangiye amahugurwa kuri uyu wa mbere abera muri Rwanda Peace Academy y’abazahugura abandi ku buryo bwo kurinda abasivili mu bihe by΄intambara no kubungabunga amahoro.

Aya mahugurwa agamije gutegura abarimu b’inzobere bazajya bahugura abandi ku kurinda abasivili mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy wakiriye aya mahugurwa Colonel Jill Rutaremara avuga ko ari ingirakamaro cyane kuko n’ubundi ubutumwa bw’amahoro muri rusange buba bugamije kurinda ubuzima bw’abasivili.

Yagize ati: “Ibintu byose by’ubutumwa icyo bubereyeho mbere na mbere ni ukurinda ubuzima bw’abasivile, harimo abana n’ababyeyi, benshi barapfa abandi bagakomereka, iki rero ni ikintu gikwiye kwitabwaho uburyo barindwa”.

Umuyobozi wungirije muri Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda ushinzwe ubutwererane n’iterambere, Dr. Martin Koper, nka bamwe mu bateye inkunga aya mahugurwa asobanura neza impamvu bagiramo uruhare, yagize ati “Guverinoma yacu ni umufatanyabikorwa ukomeye na gahunda y’ubutumwa bw’amahoro mu muryango w’abibumbye, kandi kubungabungabunga ubuzima bw’abasivile ni kimwe mu bintu bikomeye muri ubu butumwa, kubutera inkunga rero ni ikintu gikomeye cyatuma tugera ku ntego igamijwe, tuzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo aya mahugurwa agere ku ntego zayo”.

Dijols Mauricette wo mu Ngabo za Gabon ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, agaruka ku cyo bayategerejeho, yagize ati "Aya mahugurwa nzayavanamo amasomo menshi, uburyo umuntu yakwitwara mu bihe by΄intambara n’uko narinda ubuzima bw΄abacivile cyane cyane abagore n΄abana kuko aribo bakunda kuharenganira cyane mu bihe by΄amajye ".

Aya mahugurwa yateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi n’Ishami rishinzwe amahugurwa mu Muryango w’Abibumbye.

Ibihugu byayitabiriye ni Benin, Cameroun, Gabon, Ghana, Kenya, Malawi, Ubuholandi, u Rwanda, Senegal, Sierra Leonne, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zambia