Published Wednesday , on 29 August 2018, 00:05:16 by Uwimana Joselyne


Inama mpuzamahanga ihuje ibihugu bitandukanye iteraniye i Musanze mu ntara y’amajyaruguru. Ni inama ifite intego yo kugaragaza uko ikibazo cy’indwara zitandura giteye muri Afurika no hanze yayo ikaba ihuje abashakashatsi bo muri Afurika no ku yindi migabane.

Padiri Hagenimana phabie ni umuyobozi w’ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri ari naho iyi nama iteraniye, yagize ati "Iki kibazo cy’indwara zitandura ni ikibazo gihangayikishije kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko zigenda zirushaho kwiyongera, ikibazo kandi ni uko abantu batabyitayeho kuko mu ntego z’ikinyagihumbi ntabwo iki kibazo bigeze bagitekerezaho, kuva rero ubushakashatsi bwaragaragaje ko kigenda kiyongera ari icy’Isi ndetse no mu Rwanda twahise dutegura iyi nama kugirango turusheho kubifatira ingamba zatuma zidakomeza kugira ubukana”.

Dr Jules Ndayisaba akuriye agashami gashinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, agira ati ”ikibazo cy’indwara zitandura kigenda kiyongera kurusha n’indwara zandura kuko usanga abantu batabyitaho cyangwa ngo babe bamenya n’ibizitera cyangwa uko bazirinda, niyo mpamvu tugenda dufata ingamba nshya kuko tugiye no kubyigisha abanyabuzima nabo bakajya babihugura abandi, ubusanzwe ntibyabaga mu byo bigishaga ariko ubu bagiye kubyongererwaho kugirango bajye bafasha abaturage”.

kugeza ubu ku isi abasaga miliyoni 41 bapfa bazize izi ndwara , harimo kanseri , diyabete, umuvuduko w’amaraso, umutima n’izindi, naho mu Rwanda imibare iri kugenda izamuka aho mu mwaka wa 2000 bari kuri 23% ubu bageze kuri 46%.

Ibihugu byitabiriye iyi nama ni Kameruni , Uganda , Kenya , u Rwanda, irake, u Budage , u Buhorandi , n’u Butariyani.