Published Monday , on 15 July 2019, 20:09:51 by Uwimana Joselyne

Nyuma y’uko akagari ka Cyabararika ko mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze gahuje imbaraga bagakora ibikorwa birimo kubakira abatishoboye, ubwiherero n’ibindi, byabasyize ku mwanya wa mbere mu murenge.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Moza mu kagari ka Cyabararika bavuga ko bishimiye ko bihaye imihigo bagomba kwesa mu kagari kabo ndetse banabigeraho baba aba mbere, bakavuga ko icyabafashije ari ukukorera hamwe bakabigira ibyabo.

Ntwari Eric agira ati, "Twiyemeje ko tugomba gukorera hamwe tukazamurana, tumenya neza ko imihigo itangirira mu ngo zacu, bityo twakora neza mu ngo dutuyemo bigafasha umurenge kwesa imihigo, nawo ugafasha akarere kugera ku byo biyemeje. Mu kagari kacu twafashije abatishoboye tububakira inzu, abatagira ubwiherero nabo turabafasha, ibyo byose nibyo byatumye tuza kumwanya wa mbere".

Kubwimana Marie Claire na we agira ati "Nk’ababyeyi twashyize imbaraga mu kwita ku bana, isuku yo mungo zacu, kugira ubwiherero, ibyo byose twagiye twishyira hamwe tukabyibukiranya mu nama, mu bimina tubamo, twabanzaga kubivugaho kugirango buri mubyeyi wese abyiteho, none biduhesheje umwanya wa mbese. Ni ibyo kwishimirwa ko imbaraga twakoresheje zitabaye impfabusa".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, agira ati, "Uko akarere gahiga niko umurenge uhiga, ni nako akagari gahiga, aka kagari rero hari ibyo kahize kandi karahigura, bakoze ibikorwa byiza kuko bubakiye abatishobye 13 ndetse n’ubwiherero 89 mu 100 bwaburaga muri aka kagari. Ibyo byose rero byatumye bagera ku mwana wa mbere kuko no mu bwisungane mu kwivuza na bwo bari bararangije hafi ya bose".

Akarere ka Musanze kagizwe n’imirenge 15 irimo nuwa Muhoza ufite utugari dutandatu turimo n’aka Cyabararika.