Published Tuesday , on 7 May 2019, 23:22:50 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jonocide batuye mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza baremewe n’iteroro Restoration Church ibiribwa amafaranga mu rwego rwo kubahumuriza no kubaba hafi muri ibi bihe hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Gaferege ni umwe mu baremewe, ni umukecuru w’intwaza, yagize ati "ndashima abakirisitu basengera hano kuko bambereye abana, siniheba mbafite barangaburiye, baranyambika, bampaye ibintu byose, ndashimira abantekereza bakatubera aho abana bacu batari, kuba nta mwana n’umwe ngira nkabona abangana n’abanjye baza bakangurira icyo kwambara, bakampa ibyo kurya n’ibindi bimpa icyizere cyo kubaho".

Uwineza Chantal we yagize ati "Jye ndi ipfubyi nta mubyeyi mfite, iwacu twari abana barindwi ariko twasigaye turi babiri, kubaho rero biratugora ariko iri torero ritwitaho nk’ababyeyi kuko atari ubwa mbere badufasha none n’ubu baduhaye ibyo kurya, batwishyurira mituweri ndetse baduha n’ibahasha irimo amafaranga azadufasha, ibyo byose biduha icyizere, noneho iyo turi mu bihe nk’ibi tuba twibuka abacu, bituma tutiheba kandi tukogera kugira icyizere".

Umushumba w’iri torero, Matabaro Mporana Jonas, yagize ati "Itorero ryacu ryihaye intego yo gufasha abantu batandukanye kandi bababaye, muri iki gihe twibuka abacu rero twahisemo abarokotse kugirango muri ibi bihe barimo bitoroshye tubafate mu mugongo, tubaba hafi mu bibazo bafite, ni zo nshingano z’umukiristo".

Iri torero si ukuremera abacitse ku icumu gusa kuko bafashije n’imiryango itatu itishoboye kubona ubwishingizi mu kwifuza igizwe n’abantu 13.

Iki gikorwa cyatwaye asaga ibihumbi Magana 800