Published Saturday , on 18 January 2020, 11:31:05 by Uwimana Joselyne

Umukecuru Nyirakanyange Ephrasie wo mu murenge wa Muhoza akagari ka Ruhengeli arasaba ko bamucungira umutekano kuko umuhungu we yahize kuzamwica akisigaranira imitungo ye. Biravugwa ko umuhungu we amaze gufatanwa imipanga inshuro zirenga enye agambiriye kumutema, agafatwa agafungwa akongera agafungurwa.

Nyirakanyange w’imyaka 64, afite ikibazo cy’umuhungu we Hakorimana Gilbart w’imyaka 30, avuga ko yahize kuzamwica ngo agasigarana imitungo ye ntawe uyimugengaho, yagize ati "Amaze gufungwa inshuro nyinshi nkajya kubona nkabona aragarutse, iyo atinzeyo amarayo nk’icyumweru. Bamwambuye imipanga agiye kuntema kuki nko kuru RIB hamaze kugera imipanga ine yose bamufatanya".

Uyu mukecuri akomeza avuga ko ikibitera uyu mwana ari ibiyobyabwenge akoresha kuko mbere yari muzima bamwishyurira kaminuza aza kurivamo kubera ibiyobyabwenge. Uyu mubyeyi avuga ko aho umuhungu we afungiye yatumye abo bari bafunganwe ko bamubwirira nyina ko naramuka afunguwe yazasanga yipfushije kuko we naza azamwica nabi cyane, bityo agasabira umwana we ko yajyanwa Iwawa kuko wenda yazaza yarahindutse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhengeli, Barikumwe Isai nawe avuga ko uyu musore yabananiye Kandi ko bamutangiye raporo kuko akabije kwigira ikihebe.

Yagize ati "Uyu muhungu Gilbart yaratunaniye natwe kuko ejobundi bwanyuma tumufata yari agiye gutema nyina ari nijoro, ahita aducika tuza kumufata nyuma tumusanga mu ishyamba yicayemo ariho anywa urumogi. Twamusanganye n’utubure umunani duhamagaza Polisi iramutwara, ubwo rero twumva yahanwa kuko ntahinduka. Hari igihe yigeze gukatirwa imyaka ibiri afungurwa kumbabazi za Peresida ariko yaragarutse aza akiri nk’uko yagiye".

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko uyu mukecuru adakwiriye kugira ubwoba kuko agikurikiranwe n’ubutabera, yagize ati "Nategereze igisubizo cy’ubutabere yiyambaje, kandi izo mpungenge yazishyikiriza abakurikiranira dosiye bakabyongeramo kandi bizamufasha".

Uyu mwana w’umuhungu bavuga ko amaze gufungwa inshuro batibuka, gusa ngo mu myaka ibiri ishize amaze gufungwamo inshuro 10 zirimo iyo yafunzwe akekwaho kugambirira gukubita umuntu inyundo.


Umuhungu wa Nyirakanyange ateye umubyeye we guhangayika