Published Monday , on 17 June 2019, 16:58:21 by Uwimana Joselyne

Uwitwa Nibishaka Divine w’imyaka 17 ukomoka mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibilizi akagari ka Mututu, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’amezi abiri abyariye mu bitaro bya Ruhengeri agahita ahata umwana.

Nibishaka yakoraga akazi ko murugo mu karere ka Musanze, atwite yagiye ku kigo nderabuzima cya Kabere nyuma yoherezwa kubyarira mu bitaro bikuru bya Ruhengeri. Yamaze kubyara umwana utari unagejeje igihe amutayo, acunze ku jisho abaganga bamukurikiranaga.

Kuri uyu wa mbere tariki 17 Kamena 2019 ubwo yari agarutse kumureba, yavuze ko yari aturutse mu karere ka Huye, aho yari asigaye akorera, yagize ati, ”Nari nsigaye nkora akazi ko murugo muri Huye, ariko naringarutse kumureba, namutaye numva ntashaka kwitwa umubyeyi kubera ko narinkiri muto, numva ntazabasha kumurera kuko ndi ipfubyi. Nabanaga na mukuru wanjye sinari kumumushyira rero, gusa uwo mugore nakoreraga yari yemeye kumfasha kumurera, niyo mpamvu nagarutse”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariye Marie Claire, avuga ko bari bamaze iminsi bashakisha uburyo uyu mubyeyi yafatwa, ariko nuko uwo bataye yashakirwa marayikamurinzi wo kumurera. Yagize ati, “Twakomeje gukurikira aho yakoraga kugirango bamenye aho yagiye akurikiranwe, uwamukoreshaga rero niwe wamenye aho asigaye akora nuko baramushuka ngo naze atware umwana, ko azamufasha kumurera, nibwo yagarutse inzego z’umutekano zihita zimuta muri yombi”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bari baranashakiye uyu mwana umurera, kandi ko bagiye gukurikirana uwamuteye inda nawe agakurikiranwa kuko ikibazo cyagejejwe muri isange ngo bagikurikirane.

Akomeza kandi agira inama abafite abakozi bo murugo kujya babakurikirana kuko ibizamini byakorewe uyu mukobwa byagaragazaga ko yari acyonsa, kuko yari agifite amashereka, bikekwa ko yonsaga abana yareraga.


Umubyeyi wemeye kumurera

Nibishaka Divine yahise ashyikirizwa ibiro by’ubugenzacyaha, naho umwana ahabwa umubyeyi wari wemeye kumurera witwa Abimana Ruth mu gihe gito nyina agikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.