Published Wednesday , on 18 April 2018, 18:09:05 by Uwimana Joselyne

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi wo mu karere ka Musanze, Manzi Claude ukurikiranweho uruhare mu rupfu rw’umwana, afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo bukomeze iperereza kuko hari ibimenyetso bikomeye bukiri gushakisha.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 17 Mata, nibwo mu Rukiko rwisumbuye rwa Musanze, Manzi n’abandi batandatu baburanye ku ifungwa n’ifungurwa.

Manzi yiregura yahakanye iki cyaha avuga ko ibivugwa byose ari amagambo bumvise kuko umushinjacyaha ntabimenyetso bifatika agaragaza bityo akaba asaba ko yarekurwa agataha ibindi bakazabikurikirana ari mu rugo kuko ntaho azahungira kuko afite aho abarizwa.

Umushinjacyaha yavuze ko atagomba kurekurwa kuko bafite ibimenyetso bigaragaza ko ariwe ise w’uwo mwana kuko ngo no mu yindi mirenge yayoboye yahabyaraga abana kuko afite abandi bana barenga batanu yabyaranye n’abandi yagendaga atera Inda.

Manzi yiregura yavuze ko uwo mwana atari uwe Kuko afite ise umwanditseho bityo akaba ari we wamubyaye ikindi avuga ko nta bimenyetso ubushinjacyaha bugaragaza ko ariwe wamwishe kuko ngo bagendera ku magambo babwiwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugabo avuga ko ariwe se, ngo yamuhaye amafaranga angana na miliyoni imwe na magana abiri ngo amwemere.

Ikindi ubushinjacya bwagaragaje ni uko hari umugore witwa Nirere Marie Therese bavuga ko nawe yigeze kumutera inda nyuma akayikuramo akaba ngo ari we bafatanyije muri icyo gikorwa kuko uyu mugore ngo yigeze kuroga uyu mwana ntiyapfa nyuma arogera amutuma kumwiba aramujyana amusiga mu kizu kitabamo abantu umwana baza kumubona nyuma yiminsi itatu.

Uyu mugore nawe yiregura akaba yabihakanye gusa akavuga ko nyuma yuko umwana aboneka aho yari yahishwe ko Manzi yamuhamagaye akamubwira ko ntabye kuko misiyo yahawe yamunaniye.

Gitifu yatawe muri yombi mu minsi ishize akekwaho uruhare mu rupfu rwa Uwikaze Kevine wari ufite imyaka ibiri, wahiriye mu nzu kuri Pasika y’uyu mwaka nyuma y’uko ababyeyi basize bamukingiranye bakajya kwinywera inzoga.