Published Wednesday , on 24 October 2018, 17:20:00 by Christophe Hitayezu

Abahinzi bo mu murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza bavuga ko bashishikarijwe kongera umusaruro bigakorwa byakwera bakabura isoko bikabaviramo ibihombo, ubuyobozi bwo buvuga ko ibi bitabuza guhiga kuwongera ahubwo iby’isoko bikaba umuhigo ukwawo.

Twajamahoro Sylvestre ni Umuhinzi w’imyumbati, avuga ko yari ifite amafaranga menshi ariko ubu ikaba yarabuze isoko, agira ati “Tujya gufata ingamba zo guhinga imyumbati yari ifite isoko ku buryo n’ikiro cyagezaga ku mafaranga 250Frw, uruganda, abaturage n’ibigo by’amashuri babaga bayishakisha, n’ubu baracyayikenera ariko ubwinshi bw’imyumbati nibwo bwaje kuba ikibazo, hari benshi bayihinzi batayihingaga n’abandi bongera ubuso, none ubu yabuze isoko ku buryo ikiro kigera no ku mafaranga 80”.


Abahinzi batanze ibitekerezo mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi

Muharirwa Jean na we agira ati "Twabonye bagenzi bacu bo mu yindi Mirenge Urutoki rwarateye imbere, tujya ahantu hitwa Ruhangaza mu rugendo shuri dusanga igitoki kiragura amafaranga ibihumbi 8 na 12,000Frw, twishimira uwo musaruro twiyemeza kuruhinga noneho isoko ryacu riba rito ubu igitoki kiragura amafaranga ibihumbi bibiri. Higeze kujya haza imodoka ibigura ariko ikaza rimwe mu kwezi, ubu ntikiza, byatumye urutoki rwacu rugenda rubura agaciro”.

Nyirimbibi Athanase ni umufashamyumvire mu buhinzi wahuguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko ikibazo cy’isoko ahanini gifitwe n’abafite ibitoki byengwamo inzoga kandi ari nabo benshi, bityo hakaba hari gahunda yo kubisimbuza ibiribwa iby’iznoga bigasigara ari bike.

Kanyange Jeannette ahinga urutoki n’imyumbati, yemeza ko byombi umusaruro wongerewe, akemeza ko isoko ari ikibazo, banashakiwe umukiriya ariwe Entreprise Urwibutso bakaza rimwe babagurira kuri 80Frw ku kilo ariko ntibagaruke, yagize ati “Dufite ikibazo cy’umwihariko kandi gikomeye cy’isoko”

Dusengimana Jaques, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Muyira, avuga ko mbere yo guhinga bakorana inama n’abaturage hagatoranywa ibihingwa binyuze abaturage binahujwe na gahunda yo guhuza ubutaka, gusa ntahakana ko ikibazo cy’isoko gihari ari uko byanatewe nuko abaturage batacyemererwa kwenga inzagwa mu ngo nk’uko byari bimeze mbere, agira ati “Amarira yabo uruhande rumwe afite Ishingiro, ariko icyabiteye ni uko kubera kwenga ibikwangari twabujije abaturage kwenga uko bashatse, ushatse kwenga ibitoki agomba gusaba ibyangombwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko ubuyobozi bukomeje gukora ibishoboka ngo abahinzi babone isoko, agira ati “Ntibyabuza ko duhiga kongera umusaruro ahubwe wenda ikibazo cy’isoko nacyo waba umuhigo ukwawo. Nta gikuba cyacitse ubu turi kuganira n’abagura umusaruro ngo ikibazo cy’abahinzi gikemuke”.

Abaturage ba Muyira bavuga ko ibitekerezo by’ibizahingwa bitangwa nabo buri ntangiriro y’igihembwe, ariko ko hadatekerezwa igihe umusaruro waba mwinshi uko babyitwaramo, bakaba bifuza ko nabyo byajya byitabwaho mu mihigo y’akarere hakagaragaramo ko kazafasha abahinzi kubona isoko ry’umusaruro.