Published Wednesday , on 22 May 2019, 10:59:22 by Bucyibaruta Kabera Samson

Abaturage bo mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana bamaze imyaka isaga ine bategereje ingurane y’ubutaka bwabo bwashyizweho umushinga w’urugomero rw’amazi. Bavuga ko byabateye ubukene bukabije, abanyeshuri bakaba barataye ishuri, bakabura amacumbi abandi bakaba batanakibasha kwiyishyurira mituweri n’umusanzu w’umutekano.

Umushinga wakoresheje ubutaka bw’aba baturage basaga makumyabiro ni uwa RSSP (Rural Sector Support Project) ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), bagasaba ko wabishyura ubutaka bwabo.

Habarurema Celestin ni umwe muri abo baturage, avuga ko bashimishijwe n’uyu mushinga ukiza ariko ko nyuma byaje kubateza ibibazo, bibaviramo kwicwa n’inzara kuko bahahingaga, abandi bakahororera, none ubu bakaba bacumbitse hirya no hino.

Nyirasafari Marie Claire ni umubyeyi w’abana bane, avuga ko kubura ubutaka byamuteye ubukene bukabije kuko n’abana afite bigaga mu mashuri yisumbuye ubu bicaye bari mu rugo, avuga ko mbere y’ibi bikorwa yari afite amikoro ahagije kuko mu rutoki bari bafite buri cyumweru yakuragamo amapara 12 (amajerekani) y’umutobe, abana be bakiga neza, umuryango ugatanga ubwisungane mu kwivuza kuri ubu bikaba byaranze.

Uyu mubyeyi avuga ko umugabo we asigaye ajya guhingira abandi mu byo bise (hinga tugabane); ubu bukaba ari uburyo bajya guhingira abandi bakweza bakazagabana. Ati ”Isambu yanjye yose niho yari iri, nari naragurishije umugabane w’iwacu kugirango negeranye isambu mba ariho ngura none hose barahatwaye”, yasoje avuga ko yifuza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ariwe wabakemurira ikibazo kuko abandi bayobozi bakirengagije.

Ntahomvukiye Bernard wo mu Kagali ka Nteba, ni umwe muri aba baturage, aganira na Nonaha.com, agira ati ”Twari dufite ubutaka baza kudukuramo, baduhembera ibikorwa twari dufitemo, batwizeza kuzaduha ingurane y’ubutaka kugeza nanubu, byatugizeho ingaruka, abana ntibiga nta mituweri, ubu turacumbitse!”.

Umuyobozi w’umurenge wa Muyumbu, Bonny Bahati, we agira ati “Iki kibazo turakizi, ndetse mu minsi yashize twagerageje kugikurikirarana kuko si ubwa mbere bari bakitubwiye (…)”, yakomeje avuga ko abaturage bishyuwe ibikorwa byari ku butaka ariko ko batari bakwishyurwa ubutaka, avuga ko bagiye kubakurikiranira bakazana ababishinzwe bakareba niba ubutaka bw’abaturage butari mu gice k’igishanga (ubwa Leta), basanga ubutaka bw’abaturage butari mu gishanga bakabishyura.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab abajijwe niba hari abaturage bo muri Rwamagana bagomba guhabwa ingurane bitewe n’uko ubutaka bwabo bwashyizweho urugomero yagize ati “Nta bikorwa bya Leta biri muri Rwamagana ku buryo hari abagomba guhabwa ingurane"

Umuhuzabikorwa w’imishinga ihurijwe hamwe muri MINAGRI, Marion Nirere, yabwiye NONAHA.com ko nta makuru y’ibikorwa byo muri Rwamagana afite ngo kandi niyo byaba bihari ntago biri mu nshingano ze.