Published Tuesday , on 25 September 2018, 11:50:00 by Christophe Hitayezu


Imboga n’imbuto ku nkengero z’igishanga cya Mwizi zera ari uko zuhiwe

Abahinzi bahinga imboga mu nkengero z’igishanga cya Mwili mu karere ka Kayonza ntibanyuzwe no gucibwa amafaranga menshi ku mazi yo kuhira kurusha ab’umuceri, ni ubusabe bwaje kwakirwa ariko na n’ubu bikaba bitaremezwa burundu ko bazajya bishyura kimwe ku mikoreshereze y’amazi.

Ubwo twabasuraga muri Kanama 2018, bavugaga ko bacibwa ibihumbi ijana ku kuhira hegitari imwe y’imboga abahinzi b’umuceri bakishyuzwa kimwe cya kabiri cyayo kandi ngo ari na bo bakoresha menshi.

Nyuma y’aho gato inzego zishinzwe ubuhinzi mu karere zagiranye nabo inama hemezwa ko bazajya bishyura angana ariko na bwo ukaba ari umwanzuro ugomba kuzemerezwa mu nteko rusange y’abahinzi b’umuceri, ab’imboga n’ishyirahamwe ry’abacunga amazi.

Kimwe mu bigitera urujijo n’uko igiciro cyemejwe kitavugwa kimwe hagati y’abahinzi, abacunga amazi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere.

Hatangimana Faustin ni umwe mu bahinzi, ashima ko nibura bavuze bakumvwa ariko ko hakirimo ikinyuranyo, ati "Ubushinze batwishyuzaga ibihumbi ijana kuri hegitari ariko ubu baragabanyije ni ibihumbi mirongo itanu ariko abahinzi b’umuceri bo bakishyura ibihumbi mirongo itatu, tukaba twifuza ko nibura twanganya natwe tukishyura nk’ayabo".

Siborurema Fenias, umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe rishinzwe gucunga no kwishyuza amazi yuhizwa mu gishanga cya Mwili, avuga ko ibiciro by’amazi bishyirwaho buri gihembwe bagendeye ku ngengo y’imari izakenerwa mu kuyabungabunga no gusana ibikorwaremezo.

Uyu muyobozi avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga abahinzi b’umuceri bazishyura ibihumbi mirongo itanu yo kuhira ariko yirinda kuvuga ab’imboga kuko ngo bizemerezwa mu nteko rusange.

Asobanura ko impamvu ab’imboga bishyuzwa menshi ari uko batishyize hamwe ngo bose bahinge ku buryo buhoraho, ikindi kandi ngo hakaba hari imiganda ab’umuceri bakora, ariko ko bigiye kugenda neza ubwo n’ab’imboga bemeye kwishyira hamwe.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahinzi b’imboga ryashyizweho kubera iki kibazo, Hategekimana Silas, avuga ko yizeye ko inama rusange iteganyijwe tariki 21 Ukwakira 2018 izemeza ibiciro bingana ku mazi ku bahinzi bose.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude we avuga ko hemejwe ko abahinzi b’umuceri n’ab’imboga bagiye kujya bishyura amwe ku mazi, angana n’ibihumbi mirongo itatu kuri hegitari ku gihembwe.

Akarere ka Kayonza gafite mu Mihigo ubuhinzi bw’umuceri kimwe n’ubw’imboga, abahinzi bagahera aha bifuza ko bose bafatwa kimwe.

Amazi akoreshwa muri iki gishanga aturuka ku rugomero rwa Rwinkwavu, agakora ibirometero bisanga 7 ngo abagereho, aya mazi akoreshwa n’ibishanga bya Rwinkwavu, Mwili na Gahini, Siborurema yemeza ko iyo abaye make aharirwa umuceri hatitawe ku mafaranga yishyuwe n’abayishyuye.