Published Tuesday , on 20 March 2018, 11:37:00 by Christophe Hitayezu

Imvugo ko amazi ari ubuzima si nshya mu matwi ya benshi, byaba ibyo kurya n’ibyo kunywa muntu akenera bigizwe ahanini n’amazi ku buryo abuze igihe gito ubuzima buhagarara, gusa ibikorwa bye bya buri munsi birimo ubuhinzi, ubucukuzi, isukura n’ibindi biracyabangamira uyu mutungo kamera w’ingenzi mu buzima.

Ibibazo bikibangamiye umutungo kamere w’Amazi ni bimwe mu byagaragajwe mu nama y’iminsi ibiri yatangiye i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Werurwe ihuje impuguke mu micungire Ikomatanyije y’umutungo kamere w’Amazi. Ni kimwe mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe amazi mu Rwanda mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amazi uba tariki 22 Werurwe buri mwaka.

Mu bushakashatsi bwagaragajwe n’impuguke mu micungire y’amazi, bagaragaje ko ibibazo birimo ubuhinzi busatiriye imigezi cyangwa ibiyaga, inyongeramusaruro zimanurwa n’amazi y’imvura ari bimwe byanduza amazi kandi aba akenewe mu bikorwa bitandukanye ari meza.

Uretse ibi kandi, hari abasukurira ibinyaabiziga cyangwa imashini za moteri hafi y’imigezi n’ibiyaga, ugasanga amavuta abivuyemo aruhukiye mu mazi. Hakiyongeraho n’isuri ari yo ikiri ku isonga mu byanduza imigezi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe nabi.

Dismas Karurangwa, umukozi ushinzwe ubwiza bw’amazi mu kigo cy’amazi n’amashyamba, avuga ko ubwiyongere bw’abaturage bugira uruhare runini mu kwanduza amazi, yagize ati "Ikibazo cy’ubwandure bw’amazi gifite imizi cyane cyane ku bwiyongere bw’abaturage, uko abaturage biyongera, bashaka ibibatunga ndetse n’aho batura, ugasanga aho imyanda yabo igera mu mazi ikayanduza, mu buhinzi, ugasanga uko dushaka kongera umusaruro iyo imvura iguye ya miti igenda ikajya mu migezi".

Ubuhinzi busatira imigezi ni kimwe mu byanduza amazi [Ifoto: KigaliToday

Agasaro Angelique, umunyeshuri wiga iby’amazi n’ibidukikije muri kaminuza y’u Rwanda witabiriye iyi nama, avuga ko hakiri ikibazo cy’abaturage bakorera ibikorwa byabo iruhande rw’imigezi, bityo ko buri wese akwiye kumva ko kubungabunga amazi biri mu nshingano ze.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amazi n’amashyamba, Prime Ngabonziza, avuga ko kubungabunga amazi atari inshingano ya Leta gusa kuko n’abaturage bafite inshingano zo gutuma amazi aboneka ari meza.

Uyu muyobozi kandi avuga ko kwita ku mazi ari ukwita ku buzima, yagize ati "Amazi ni ubuzima, iyo udafite ubuzima bwiza uhugira kwa muganga mu gushakisha imiti, ariko iyo ufite ubuzima bwiza uba ufite imbaraga zo kwikorera no gukorera igihugu".

Ambasaderi w’Ubuhorandi mu Rwanda, Frederique Deman, avuga ko kubungabunga umutungo kamere w’amazi bisaba ko hakomeza gutekerezwa ku ngamba zo kwishakamo ibisubizo, ahera no kuri gahunda ya ’Water for Growth’ ubuhorandi butera inkunga muri gahunda zo kubungabunga amazi mu Rwanda.

Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba

Iyi nama yahuje impuguke mu by’amazi, abashakashatsi n’abanyeshuri izanareba mu buryo bwa tekinike bujyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’Imicungire y’amazi harimo itegurwa ry’igenamigambi ry’ibyogogo, guhangana n’imyuzure, ireme ry’amazi, gusaranganya amazi mu bikorwa bitandukanye n’ibindi.


Hanafunguwe Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu rwego rw’amazi


Abitabiriye imurikabikorwa basobanuriwe bimwe mu bikorwa mu rwego rw’Amazi