Published Wednesday , on 18 April 2018, 10:18:49 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018, nibwo hamenyekanye ko uwitwa Ngabo James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu kugeza ubu zitaramenyekana.

Ngabo James yatangiye iyi mirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Nyabihu tariki ya 02 Ukuboza 2014, icyo gihe akaba yari asimbuye uwitwa Gashugi Kalama Theoneste wari muri uyu mwanya mu buryo bw’agateganyo.

Iyegura rya Gitifu w’aka karere ka Nyabihu rije rikurikira uwari Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mugwiza Antoine nawe uherutse kwegura ku mirimo ye tariki 7 Werurwe 2018, aho bivugwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite.


Ngabo James yasezeye ku bunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu