Published Friday , on 11 May 2018, 10:05:45 by Uwimana Joselyne

Muri iki gitondo cyo ku wa 11 Gicurasi 2018 ni bwo umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse beguye ku mirimo yabo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascene, abwiye NONAHA.com ko amabaruwa y’ubwegure bwabo yamaze kwakirwa, yagize ati "Amabaruwa yabo tuyabonye muri aka kanya ubu rero tugiye gutumiza njyanama byihuse maze twige ku bwegure bwabo ibindi muzabimenya nyuma y’inama."

Aba bayobozi beguye nyuma y’igihe gito umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu Mugwiza Antoine ndetse n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Ngabo James na bo beguye.

Gasarabwe avuga ko iyi nama Njyanama idasanzwe agiye gutumiza byihuse ari yo ifata umwanzuro ku muntu uhabwa inshingano zo kuyobora akarere by’agateganyo.


Meya wa Nyabihu, Uwanzwenuwe na Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukansanga beguye

Ni nyuma y’uko Visi meya Mukansanga avuzweho kwanga kwakira urumuri rw’icyizere mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa Bwana Gasarabwe avuga ko impamvu yagaragajwe mu mabaruwa y’ubwegure bwabo ari uko ’beguye ku mpamvu zabo bwite’.

Ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, muri aka Karere bwari buherutse gusaba ko Visi Meya Mukansanga yakurikiranwa ndetse akanahezwa mu bikorwa byose byo Kwibuka mu mirenge yose igize akarere ka Nyabihu muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bunavuga ko binababaje "kuba hari na bamwe mu bayobozi bavuga ko nta kosa yakoze".

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru muri Mutarama 2015, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muyobozi wegura ku mpamvu ze bwite, ahubwo hari ibyo aba yanananiwe gusobanura.