Published Friday , on 11 May 2018, 21:28:00 by Christophe Hitayezu

Uwari umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukansanga Clarisse yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 nyuma yo kwegura ku mirimo ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi ku mpamvu yise ize bwite.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Modeste Mbabazi avuga ko Mukansanga Clarisse afungiye kuri station ya polisi ya Mukamira akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu kiganiro na NONAHA.com, Mbabazi agize ati "Afungiye kuri station ya Mukamira aho akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo".

Tariki 12 Mata 2018, nibwo Mukansanga Clarisse yavuzweho kwanga kwakira urumuri rw’icyizere ubwo ku rwego rw’aka karere hibukwaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi byatumye nyuma gato y’uwo munsi ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, ku rwego rw’akarere bukora inama yafatiwemo imyanzuro irimo no gusaba ko Mukansanga yakurikiranwa ndetse ko ubuyobozi bw’akarere bwaba buhagaritse kumwohereza mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge yose igize aka karere.

Uretse Mukansanga, n’uwari umuyobozi w’aka karere Uwanzwenuwe Theoneste beguriye rimwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 nk’uko byemejwe na Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu Gasarabwe Jean Damascene.