Published Tuesday , on 28 July 2020, 21:50:35 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukamira bubatse ibyumba by’amashuri biherereye muri uyu murenge mu kagali ka Rubaya bakanguriwe kwirinda icyorezo cya COVID19 ndetse banahabwa inkunga irimo ibiribwa ibikoresho by’isuku ndetse n’udupfukamunwa.

Ni igikorwa cyakozwe n’abanyarwanda baba mu Budage bibumbiye mu mushinga witwa P 4188 ushyirwa mu bikorwa na kampani T. CommIT ikora ibikorwa byo kubaka amashuri mu turere dutandukanye. Ubwo basozaga kubaka ibyumba bitanu by’amashuri muri GS. Nanga ndetse n’icyumba cy’umukobwa, bigishije ndetse bakangurira abafundi n’abayedi uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID19. Bahawe inyigisho zijyanye no kwirinda ndetse bahabwa n’udupfukamunwa.

Uwiduhaye Janette ni umwe muri bo, yagize ati "turashima cyane abanyarwanda baba hanze ko batuzirikana muri ibi bihe tubayemo byo kwirinda iki cyorezo hariho ubukene ndetse n’inzara. Kubona baraduhaye akazi karangira bakaduha n’ibyo kurya, turabashima cyane Kandi inyigisho twahawe zo kwirinda icyorezo tuzazikurikiza"

Kubwimana Emmanuel nawe ati "turanezerewe kandi amabwiriza batwibukije yo kwirinda icyorezo tugiye kuyubahiriza kuko ni twebwe afitiye akamaro kuko tugomba kwirinda tukarinda n’abandi. Sinareka gushimira abaduhaye n’ibyo kurya"

Kalimba Banga Claude ni umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, avuga ko iki gikorwa ahanini cyari kigamije kwigisha abaturage uburyo bakwirinda icyorezo cya COVID19. Yagize ati "twagombaga kubigisha ingamba zo gukomeza kwirinda iki cyorezo ariko nanone tukanibuka ko hari abagizweho ingaruka na cyo, duhitamo rero ko kubagenera ibyo kurya kuko tubizi ko iki cyorezo nabo cyabagizeho ingaruka, tubaha ibiribwa tutibagiwe n’agapfukamunwa".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira Munyansengo Fred arasaba aba baturage gushyira mubikorwa inyigisho bahawe zo gukomeza kwirinda iki cyorezo kuko kigihari Kandi ingamba zigikomeje birinda kwihisha bakajya mutubari ndetse no kubahiriza amasaha yo gutaha.

Abaturage bahawe ibi biryo basaga 150 ukongeraho abandi 15 bari mucyikoro cya mbere cy’ubudehe aba Bose bakaba bahabwaga isabune amavuta yo guteka ibishyimbo akawunga ndetse n’umuceri n’ibindi bitandukanye byo murugo.