Published Monday , on 19 February 2018, 20:36:12 by Pacifique Nkurunziza

Nyuma y’aho mu byumweru bibiri bishize mu karere ka Nyagatare hari abarimu bagera kuri 32 basinye inyandiko zisezera ku akazi ku mpamvu batemeranyaho n’ubuyobozi bw’akarere kuri ubu ngo hari abandi na bo bagomba gusezera.

Ubuyobozi bw’akarere ka nyagatare buvuga ko ubwo abarimu 32 basezeraga akazi nyuma yo kuganirizwa ku makosa yabo bakifatira icyemezo cyo gusezera, ngo hari abandi bagera kuri 12 batigeze baza kandi na bo bagomba kuganirizwa bagafata icyemezo bagasezera.

Mupenzi George umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, avuga ko abo barimu bari kuganirizwa bagafata icyemezo cyo gusezera ngo kuko bafite imyitwarire itabereye umurezi wo kurerera igihugu abanyarwanda u Rwanda rwifuza.

Yagize ati "Abatarabyemeye (gusezera) ntabwo ari ukuvuga ko nta kizabakorwaho, turakurikiza inzira zindi z’amategeko kugira ngo abo bantu na bo bashobore kuba bahanwa, hari umubare w’abarimu 12 bataje kuri uwo munsi (ubwo abandi basezeraga) ariko hari n’abandi bazagenda baboneka, abo bose icyo nababwira mu gihe hagaragaye kutanoza akazi bashinzwe si ukuvuga ngo ni uwo mubare gusa, utazanoza inshingano ashinzwe numva akwiye kubibazwa byaba na ngombwa akabihanirwa".

Mupenzi Geogre akomeza avuga ko nta kibazo bafite cy’abarimu cyangwa abayobozi b’amashuri ngo kuko hari abarimu bari barakoze ibizamini barabitsinda, bari bategereje imyanya ko iboneka.

Ati "Twari duherutse gutanga ibizamini byinjiza abarimu mu mwuga w’uburezi hano mu karere kacu, rero iyo mutanga ibizamini muba mufite imyanya icumi cyangwa cumi n’itanu hakagira abatsinda benshi, byari amahire rero hari abarimu bari bahari batsinze ikizamini babasimbuye muri iyo myanya ku buryo nta kibazo dufite imyanya yose irimo abantu kugeza kuri ubu".

Uku gusezera kw’abarimu ntikwavuzweho rumwe na bamwe mu barimu bivugwa ko basezeye kuko bo bivugira ko bategetswe gusinya ku mabaruwa abasezerera mu kazi ndetse ngo uwabyangaga yashyirwagaho igitutu wakomeza gutsimbarara ukajyanwa mu kigo gishinzwe kwakira inzererezi, ni amakuru ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwahakanye buvuga ko abarimu basezeye ku bushake bwabo kandi ko ntawahutajwe.