Published Saturday , on 8 June 2019, 22:15:08 by Christophe Hitayezu

Bamwe mu babyeyi bitabira igikoni cy’umudugudu mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Nyamagabe, bavuga ko cyababereye ishuri ryo kwigiramo uko bategura amafunguro y’abana babo mu guhangana n’imirire mibi.

Ayinkamiye Margarita ni umwe mu babyeyi bo mu kagali ka Gitega muri Cyanika, agira ati “Gutekera hamwe gutya byigisha ababyeyi gutegura amafunguro kugirango no mu ngo bajye babyitaho bategurira abana babo”.

Byukusenge Jeanne we agira ati “Biramfasha cyane! Ndeba uko hano babikora nanjye nkabikurikiza mu rugo. Nk’urugero namenye ko nshobora gufata imboga, ibishyimbo, indagara n’ibijumba nkabitekera hamwe, namara kumugaburira nkamuha igikoma akaba afashe ifunguro ryuzuye”.

Undi mubyeyi witwa Mukantwari Eugenie, nawe agira ati, “Hari byinshi byahindutse, sinari nzi ko wafata ibijumba ugashyiramo imboga n’ibishyimbo ugacucuma, numvaga byaba bigaragara nabi, ariko ubu namenye akamaro kabyo”.

Umukozi ushinwe ubuzima mu karere ka Nyamagabe, Venuste Twagiramungu, avuga ko imidugudu yose uko ari 536 igize aka karere ifite igikoni cy’umudugudu ababyeyi bahuriramo rimwe mu kwezi. Avuga ko kubahuza bagatekera hamwe, haba hagamijwe kubigisha uko indyo yuzuye itegurwa ngo bajye babikora no mu ngo zabo.

Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Prisca Mujawayezu avuga ingamba zashyizweho zirimo n’igikoni cy’umudugudu zigenda zitanga umusaruro mu kugabanya imirire mibi mu bana.

Muri 2017 bari bafite abana 870 bari mu mirire mibi, ari nayo mpamvu nyamukuru y’igwingira ry’abana. Gusa imibare y’akarere yo muri Mata uyu mwaka wa 2019, igaragaza ko abana 366 ari bo bari mu mirire mibi mu karere.

Ubushakashatsi bwo muri 2015 bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, bwagaragaje ko igwingira ry’abana riri ku kigero cya 51,8% mu karere ka Nyamagabe, mu gihe mu gihugu hose ari 38%.