Published Monday , on 4 June 2018, 10:32:31 by Christophe Hitayezu

Mu gihe cy’amezi ane gusa abahinzi bahinga mu gishanga cya Butera mu murenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke baratangaza ko biteguye kweza umusaruro wikubye inshuro ebyiri z’uwo bezaga.

Ibi barabivuga nyuma y’aho umushinga ’USAID Hinga Weze’ w’abanyamerika utangiye gukorana na bo aho wabahaye imbuto nziza y’ibishyimbo bikungahaye kuri Vitamini, ndetse n’imigozi myiza y’ibijumba.

Console Mukamusoni ufite imyaka 46, ni perezida wa Koperative y’abahinzi bagera kuri 56 ikorera mu gishanga cya Butera, yabwiye NONAHA.com ko imbuto Hinga Weze yabahaye bazitezeho umusaruro udasanzwe kuko mu mezi ane gusa batangiye gukorana na yo urebye nk’imbuto y’ibishyimbo ubu byamaze gukura kdi neza ubu bakaba binageze isarura.

Yongeyeho ko abahinzi bakorera mu matsinda bakigishwa guhinga kijyambere no gutera imbuto zikungahaye kuri Vitamini A ndetse no gutera imigozi y’ibijumba ku murongo bitandukanye cyane n’uko bari basanzwe bahinga kuko wasangaga abahinzi bahinga ibihingwa binyuranye mu murima umwe.

Erasta Gatana we ni umuyobozi wa koperative Hinga kijyambere Muhinzi wa MACUBA (KOHIMUMA) Avuga ko HINGA WEZE ari igisubizo kuri koperative ya bo kuko imbuto bahawe y’ibishyimbo irimo gutanga icyizere mu gihe gito kuko uretse no kwitegura kweza byinshi , bitegura no kwikura mu bukene bihaza mu ngo za bo ndetse bakanasagurira amasoko.

Koperative ya KOHIMUMA ifite abanyamuryango bangana na 348, abagore ni 198, abagabo ni 150 aba bose bakaba bishimira ibyo HINGA WEZE ibafashamo.

Gatana yakomeje avuga ko bataratangira gukorana na HINGA WEZE basaruraga toni 17 z’ibihyimbo ariko ubu bakaba bitegura kuzamura uwo mubare kubera gukorera hamwe, bakaba bateganya kugeza byibura kuri toni 40 z’ibishyimbo biturutse ku mbuto bahawe yera vuba kandi ikungahaye kuri VITAMINI A.

Erasta Gatana avuga ko banigishijwe gukora akarima k’igikoni kazabafasha kurya indyo yuzuye no kurwanya imirire mibi mu muryango, aya mahugurwa bahawe bakaba bari kuyasangiza n’abandi bahinzi bakorera mu makoreperative atandukanye.

Uyu mushinga wa Hinga weze uzamara imyaka itanu, uzibanda ku kuzamura umusaruro w’abahinzi bato, kurwanya imirire mibi mu bana no mu babyeyi. Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko mu mwaka wa 2022 uzaba warageze ku bahinzi barenga 700,000 mu turere dutandukanye tw’igihugu turimo Nyabihu, Ngororero, Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe.