Published Monday , on 13 May 2019, 12:06:37 by Christophe Hitayezu

Akarere ka Nyamasheke kari muri tumwe mu duce duhinga tukeza kandi tugaragaramo ubworozi bw’amatungo manini n’amagufi, ibi bisa n’ibivuguruzanya no kuba kari mu turere twa mbere mu kugira imirire mibi mu gihugu ndetse n’igwingira ry’abana, gusa ubuyobozi bwemeza ko amahirwe gafite mu buhinzi n’ubworozi agiye gushingirwaho mu gukemura iki kibazo.

Mukakabogora Anastasie ushizwe imibereho mu kigo nderabuzima cya Karengera, avuga ko ikibazo gikomeye gihari ari imyumvire kuko ibyakarwanyije imirire mibi n’igwingira bihari mu ngo nyinshi z’abatuye Nyamasheke, ahubwo byose babimarira ku isoko.

Agira ati “Hari uwo usanga afite byose, afite imbuto, ibitera imbaraga dore ko tunahinga tukeza muri aka karere, akenshi ugasanga abantu bakunda kujyana mu masoko kurusha kugaburira abana, rero tugira uruhare mu kubakangurira kubanza kwita ku bana mbere yo kujyana ku masoko”.


Mukakabogora avuga ko ibiribwa bihari ariko abenshi batabirya ahubwo babigurisha

Mukakabogora watojwe mu mitwe y’intore itandukanye irimo Impeshakuramo na Mutimawurugo akaba n’umutoza w’itorero ryo ku mudugudu, avuga ko umutwe w’intore z’abagore, ba Mutimawurugo, ukwiye kugira uruhare rufatika mu guhindura imyumvire mu mirire.

Agira ati “Mutimawurugo akwiye kugira uruhare mu kurwanya ibibazo birimo n’igwingira ry’abana, akarere kacu kugarijwe n’igwingira ariko tubigiramo uruhare kugirango turusheho kurirandura burundu twigisha abamama n’imiryango gutegura indyo yuzuye, cyane cyane twibanda kuri za mbaraga z’iminsi igihumbi kuko tuzi neza ko umwana atangira kugwingira bakimara kumusama”.

Teta Odette ni Inkomezabigwi, mu murenge wa Shangi, avuga ko ibikomoka ku matungo usanga abaturage babigurisha aho kwisigira ibyo bakoresha mu miryango yabo. Agira ati “Hari umuntu usanga yoroye inka ariko atazi uko amata amera kuko akama ajyana ku isoko, hari uwo usanga yoroye inkoko ariko amagi yose ashirira mu isoko. Icyo gihe umwumvisha ko iyo nkoko yoroye ari yo yakamufashije kurwanya imirire mibi, niba afite ubukene namenye ko ayo magi ayariye hari icyo yamufasha, agurishe make ayandi ayasige mu rugo bayakoreshe barusheho kurwanya imirire mibi”.


Teta avuga ko mu bikorwa by’urubyiruko rwatojwe, banigisha abaturage kurya indyo yuzuye

Hari n’ikibazo cyo kutamenya gutegura indyo yuzuye

Mukakabogora avuga ko hatangijwe gahunda y’iziko ry’umudugudu rikorera mu midugudu ababyeyi bakigishwa gutegura indyo yuzuye ndetse n’igikoni cy’umudugudu aho abana bafite imirire mibi bahurizwa kugirango mu minsi 14 bazabe bayivuyemo.

Yagize ati “Mu gikoni cy’umudugudu, ababyeyi bazana ku kigo nderabuzima ibyo bafite mu bushobozi bwabo tukabafasha kubategurira indyo yuzuye kandi bigafasha no kubereka ko ibigize indyo yuzuye bitava kwa muganga ahubwo biri mu ngo zabo”.

Avuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi bari bafite abana 12 bitabiraga iziko ry’umudugudu, muri bo 10 ubu bari mu buzima bwiza, umwe muri babiri basigaye we yavukanye ubumuga bw’imirire mibi karande budashobora gukosorwa ndetse n’undi akaba agikurikiranwa.

Avuga kandi ko hanakorwa ubukandurambaga mu migoroba y’ababyeyi no kubakangurira gukingiza abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josue Michel nawe avuga ko ikibazo gihari gikomeye ari imyumvire kuko aka karere karimo amahirwe menshi, keza kubera ikirere n’ubutaka byiza kandi kakabamo n’ubworozi.


Ntaganira Josue Michel, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Uyu muyobozi avuga ko kuba bafite igice kinini gikora ku kivu ari amahirwe akomeye kuko uretse n’amafi, bafite n’injanga zakabaye zifashishwa mu guhashya imirire mibi ariko akenshi ugasanga zigurishwa i Kigali no mu tundi duce.

Ntaganira avuga ko bigaragazwa n’aho usanga hari umuntu ushobora kuba afite inkoko igatera amagi icumi yose akayagurisha atariye na rimwe.

Gusa avuga ko mu gukemura iki kibazo hari ingamba zafashwe, agira ati “Icyo twiyemeje kugirango dusohoke muri iki kibazo ni ugukangurira abaturage kubyaza umusaruro amahirwe y’ubutaka buhari kandi bugahingwa neza, kuba umuturage wese nibura yagira itungo yoroye, ndetse ikindi gikomeye ni ukuganira mu buryo bwo kurya, uwejeje nanarye aho kugirango yeze abigurishe”.

Ubushakashatsi buheruka bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, bwagaragaje ko igwingira ry’abana riri ku kigero cya 38% mu gihugu hose, mu karere ka Nyamasheke rikaba kuri 42%.

Ubwo yasuraga abaturage ba Nyamagabe tariki 26 Gashyantare 2019, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’abana bagwingiye kubera imirire mibi, cyitabwaho by’umwihariko kigakemuka kuko kugira abantu bagwingiye ari igihombo kinini ku gihugu.