Published Tuesday , on 18 September 2018, 18:28:00 by Christophe Hitayezu

Mu gihe gukoresha imashinini zuhira imyaka ari kimwe mu bifasha Akarere kwesa umuhigo ujyanye n’ubuhinzi, hari zimwe zivugwaho kutuzuza ubuziranenge zigapfa zimaze igihe gito ziguzwe, abareberera abahinzi bagasaba ko akarere kajya gakurikirana ubuziranenge bw’Imashini rwiyemezamirimo azana.

Ncogoza Andre, ni umugoronomi wa Koperative y’urubyiruko rukora ubuhinzi yitwa HoReCo, avuga ko hari imashini zihombya abahinzi kubera kudakomera, zigakoresha igihe gito zikagenera kujyanwa ku batekinisiye zifite ibyuma byapfuye.

Ncogoza Andre, umugoronome wa HoReCo mu karere ka Nyanza

Ncogoza agira ati "Zimwe mu mashini zuhira usanga zifite ikibazo cy’uburambe, ibi bica intege bamwe mu bahinzi kuko babona n’abaziguze zihora zibatangisha amafaranga, bikaba byabangamira gahunda yo guteza imbere politiki yo kuhira imyaka".

Ikibazo nk’iki kandi cyanagararaye mu Karere ka Kayonza nk’uko twabitangarijwe n’abahinzi b’imboga mu murenge wa Mwili.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe Ubukungu, Kajyambere Patrick, avuga ko hari n’ikibazo cyo kubanza kwigisha abahinzi imikoreshereze y’ibikoresho nk’ibi, anavuga ko iki kibazo batari bakizi ariko iby’ubuziranenge bwazo bagiye kubikurikirana.

Visi Meya Kajyambere ntiyemera ko hari ikibazo cy’ubuziranenge ku mashini zuhira

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza n’abafatanyabikorwa mu buhinzi tariki 17 Nzeri 2018, hanagaragajwe zimwe mu mbogamizi zibangamira imihigo y’ubuhinzi n’iterambere ry’ababukora zirimo kuburira amasoko umusaruro ndetse no kutabonera igihe inyongeramusaruro.