Published Thursday , on 2 July 2020, 22:32:39 by Naomi Irakoze Mugaragu

Mu gihe U Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora uba buri mwaka taliki 04 Nyakanga, hirya no hino mu gihugu bagenda bishimira ibyo bagezeho mu myaka 26 ishize. Bamwe mu batuye bakanakorera mu gasantere kari mu mudugudu wa Rubuga, akagari ka Nkakwa, umurenge Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru, bishimira umuriro bagejejweho by’umwihariko amatara yo ku muhanda kuko atuma babasha gukora amasaha menshi bakiteza imbere ndetse ko bituma babasha kwirindira umutekano nko kwirinda no kurwanya abajura kuko haba habona.

Aba ni bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa NONAHA bagaruka ku kamaro aya matara yo ku muhanda abamariye. Uwitwa Uzabakiriho Alphonsine ukora umwuga w’ubudozi unavuga ko mbere y’uko bahabwa aya matara yinjizaga nka 2000 ubu amake yinjiza akaba ari 5000 ku munsi, ati: “Iyo mfite imyenda micye ndakora nkageza byibura nka saa tatu z’ijoro, ariko ubundi ku busanzwe nk’igihe cy’abanyeshuri mbyuka saa kumi n’imwe nkaryama saa saba, urabyumva nawe nyine iterambere ryariyongereye, kubera ko niba amasaha yidubuye kandi akidubura nticaye, urumva ko amafaranga ninjizaga atari yo nkinjiza. Aho aya matara aziye kandi umutekano wariyongereye mbere hazaga abajura ariko ubu urumuri rwatangatanze hose.”

Mugenzi we ucuruza Mituyu, Ndayisenga Emmanuel we uvuga ko mbere y’uko aya matara aza yahingaga gusa,ariko ko aho amatara aziye yabonye ko ari ngombwa gukora n’aka kazi kandi, Ati : “mbere byabagaho kuko hari nk’abo bapapuzaga amatelefone bayamurikishije hatabona, n’ubu wenda bijya bibaho ariko si cyane nka mbere, adufitiye akamaro ku bijyanye n’umutekano ntabwo umuntu bapfa kumwiba, ntera umutaka nimugoroba nka saa kumi n’imwe ngataha mu ma saa moya, haba habona akazi ndagakora nta kibazo.”

Uwitwa Karinda viateur na we utuye muri uyu mudugudu avuga ko mu isantere ndetse no mu ngo zaho hose haba habona ndetse ko aya matara abacungira umutekano aho anafasha abaraye irondo, ndetse ko utabaje abamutabaye biborohera kuko haba habona

Ubuyobozi bw’aka karere bwo buvuga ko iyo barebye uko urugendo rwo kwibohora ruhagaze mu karere ka Nyaruguru bishimira ibyo bagezeho ariko batagomba guterera iyo kuko urugendo rugikomeje, bukavuga ko icyari kigoye cyane ari ikibazo cy’umutekano kandi ko ukataje, uyu ni umuyobozi w’akarere ka nyaruguru Habitegeko Francois, anagaruka kuri uyu muriro wahawe abaturage. “icyari kigoye cyane ni umunsingi, umusingi ni umutekano, tunashimira cyane ingabo z’igihugu zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi zikagarura umutekano mu gihugu kugira ngo abaturage bahabwe uburyo bwo gukora no kugira uruhare rwo kwiteza imbere,uwo mutekano urakomeje. Ni byo twagiye duha amashanyarazi abaturage cyane cyane n’ariya amurikira mu dusantere kugira ngo duteze imbere ubucuruzi, ubundi ntabwo ikizima gikwiye kuba imbogamizi kugirango abantu babashe gukora amasaha menshi, ziriya public lighting(amatara yo ku muhanda) ni cyo zagiriyeho kugira ngo mu du centers(udusantere) abantu bacuruze amasaha menshi ashoboka”

Umuyobozi w’aka karere kandi avuga ko bamaze gucanira udu santeri 27, kandi ngo birakomeje kugirango abturage bakomeze gukora amasaha menshi ariko no gucunga umutekano byorohe. Ngo n’ubwo icyorezo cya covid19 cyakomye mu nkokora imwe mu mishinga nk’iyo gukora imihanda ya kaburimbo, iy’amazi, umuriro n’iyo kubaka ibitaro bya Munini ngo ntibacitse intege kuko barokoye ubuzima bw’abaturage, bakaba bakomeje urugendo rwo kwibohora.