Published Monday , on 9 March 2020, 18:33:31 by Naomi Irakoze Mugaragu

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore, wizihirijwe ku rwego rw’umudugudu, mu mudugudu wa Kanama uri mu murenge wa Munini hatangiwe ubutumwa burimo kurwanya inda ziterwa abangavu, kugira umuco wo gukaraba intoki, kujyana abana mu ishuli no kutabajyana mu mirimo ivunanye yatuma bata ishuli,…

Umuyobozi w’umurenge wa Munini, Nkurunziza Aphrodis avuga ko igihe umwana atewe inda atagomba gutereranwa cyangwa se ngo ahohoterwe na bo, mu butumwa bwe yagize ati: ”Tuzirikane abana b’abakobwa baterwa inda, bige kuvuga oya, ariko kandi niba byabaye amutubwire, uwo mugabo hari ukuntu agushukisha uduhendabana, kuko aziko twabihagurukiye akakubeshya ngo azagufasha, ugasanga n’abakobwa ntabwo bagira umuco wo kuvuga ababateye inda. Buri wese yumve ko agomba gutanga ayo makuru kugirango abo bantu bahemukira abana, bahemukira igihugu tubahane.”

Hanakomojwe kandi ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose no kurwanya amakimbirane mu ngo ahavuzwe ko ari ryo zingiro ry’abirirwa bicana mu ngo, abaturage bakaba bibukijwe ko bagomba gushyira hamwe n’abo bashakanye bakita ku iterambere ry’urugo, igihe hari ibyo batumvikanye bakaganira kugirango bikemuke mbere y’uko ibibazo biba birebire ngo habeho kwicana no kwiyahura.

Ingo mbonezamikurire y’abana bato na zo zagarutsweho, ndetse ababyeyi banashishikarizwa kuzitabira bajyana yo abana ngo barusheho guhashya imirire mibi n’igwingira. Uwari uhagararuye Plan international Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru by’umwihariko muri uyu murenge wa Munini, Sharon Kiconco avuga ko mu byo bakoze harimo n’irerero bashyize mu kagari ka Nyarure ko muri uyu murenge banavuga ko bagifite n’ibindi bazakora ngo barusheho kuzamura iterambere ry’umugore n’iry’umwana w’umukobwa.

Agira ati: ”dushyigikira abana bose ariko cyane cyane abana b’abakobwa. Twifuza ko ibijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo byaranduka, turifuza ko dufatanya ngo ibibazo by’umwana w’umukobwa biranduke, tuzakomeze no gushyira abantu mu matsinda kugira ngo dukomeze gushyigikira iterambere ry’umugore n’iry’umwana w’umukobwa."

N’ubwo wari umunsi mpuzamahanga w’abagore, abagabo na bo ntibahejwe mu kwifatanya n’abagore babo, bashiki babo cyangwa ababyeyi babo, aho basabwe kwisuzuma bakareba niba bagira uruhare mu iterambere ry’abagore kuko ari yo gahunda igihugu gifite.