Published Friday , on 6 March 2020, 19:37:30 by Naomi Irakoze Mugaragu

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere two mu Rwanda duhinga icyayi, aho kuri ubu banafite inganda eshatu zigitunganya, ibyo ubuyobozi bw’aka karere bufata nk’amahirwe kuko ubusanzwe ubutaka bw’aha bwari ikibazo ku bindi bihingwa kubera gusharira ariko bukaba buberanye n’icyayi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, avuga ko igikomeye atari ibyo bafite ubu ahubwo ko ari imishinga bafite aho ku bufatanye n’abaterankunga hari abaturage bahinga icyayi bahuguwe ku kumenya kucyitaho neza ku, ndetse bakanahabwa inguzanyo ngo babashe guhinga icyayi neza, ariko kandi bakaba bafite n’undi mufatanyabikorwa ugiye kuzana urundi ruganda ruzatanga akazi ku baturage ba Nyaruguru, rukanafasha mu iterambere ry’aka karere ibyo uyu muyobozi avuga ko ubu buhinzi bugiye kuba umwuga ugiye gukiza abaturage bo muri aka karere.

Agira ati, “Hari umwanzuro uherutse gufatwa na leta wo kugirango inyungu ivuye mu cyayi cyashowe ku isoko mpuzamahanga, uruganda n’abahinzi bagabane. Ibyo rero byatumye ubuhinzi bw’icyayi ubu bwabaye umwuga ugiye gukiza abaturage bo muri Nyaruguru.”

Bamwe mu baturage barahuguwe ndetse banahabwa inguzanyo aho bahabwa ibihumbi icyenda kuri Ari imwe, bazishyura ku musaruro.


Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru

Mutunzi Jean Marie Vianney wo mu murenge wa Mata wo muri aka karere, uvuga ko mbere atahingaga icyayi, kuri ubu ngo ahinga kuri Ari 77, akaba abona ubuhinzi bw’icyayi bugenda neza. Agira ati, ”Twize uko bategura umurima, gutangira kurima, gutabira, guca imirwanyasuri, gupima ahazajya icyayi, no gutera nyirizina, twize uko gikatwa, umuntu agakomeza kukitaho akibagara no kugifumbiza NPK, ubu icyayi cyanjye nizeye ko ngiye kugikora neza kuko nabyize, kigatanga umusaruro uko bikwiye.”

Mugenzi we Kanzayire Jeanne utuye mu murenge wa Kibeho avuga ko aya mahugurwa aho yamusanze ari atariho akiri, kuko yabashije kugira ubumenyi bwisumbuyeho, bityo icyayi cye kikaba kimeze neza. Agira ati, ”Ntabwo washyira icyayi mu murima utahuguwe ngo ubashe kugikorera, baraduhugura bakatubwira ko ugomba kukibagarira ku gihe, mbere tutarahugurwa ntabwo nabagariraga igihe, ariko twigishijwe ko iyo utabagariye igihe, umusaruro utaba mwiza nk’uko byakagombye.”

Aba baturage bari basanzwe bagemura icyayi mu nganda eshatu zitandukanye zo muri aka karere, ariko ubuyobozi bw’aka karere bukaba buvuga ko bufite umufatanyabikorwa ugakoreramo ugiye kuzana urundi ruganda ruzajya rutunganya toni ibihumbi icumi ku mwaka, ubusanzwe ngo muri aka karere ku mwaka ntibagezaga kuri toni ibihumbi bitanu z’icyayi bajyana ku isoko mpuzamahanga.