Published Sunday , on 8 July 2018, 20:16:16 by Christophe Hitayezu

Umubyeyi Kanakuze Anastasie uherutse kwibaruka abana b’abakobwa babiri bafatanye, Liliane na Diane, avuga ko yabwirwaga amagambo arimo ay’urucantege amukomeretsa, byakubitiraho no kwibaza uko azajya yihekera abana bari bafatanye ku gice cy’inda barebana agahinda kakarushaho kuba kenshi.

Kanakuzi n’umwana we Diane mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali

Kanakuze w’imyaka 30 twamusanze mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ari naho babashije gutandukanyirizwa umwe akabaho, yagize ati "Bari bafatanye barebana, najya mbareba uko bameze, abana ntazaheka, ntazacanana inshuro ntazagira nte! nkumva nanjye mu kanya gato birahindutse kubera n’abantu bancaga intege, gusa mu kandi kanya nkumva ko abana ari abanjye nta kundi nabigenza".

Avuga ko Diane nabasha kugumana ubuzima azajya amwereka abamubwiraga ko ari ibikoko yabyaye, agashima ko abaganga bahangayitse bakababara bakihangana ariko Imana ikahaba bikagenda neza.

Diane akurikiranywe n’abaganga byihariye

Dr. Nkusi Agabe Emmy, umuganga mu bitaro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal Hospital), avuga ko kugirango abana bavuke bafatanye atari amayobera, ko ahubwo ziba ari impanga zavuye ku ntanga ngore imwe, mu gihe cyo kwitandukanye ntibikorwe neza ibice bimwe bikaguma bifatanye.

Dr. Nkusi Agabe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri ubu buvuzi bwakorewe muri King Faisal Hospital

Dr. Ntaganda Edmond, ni umuganga watandukanyije aba bana mu buvuzi bwakozwe tariki 2 Nyakanga 2018, adusobanurira uko byari byifashe yagize ati "Abana bari baravutse bafatanye ku gice cyo mu gatuza no mu nda, ariko icyari cyibahuje cyane ni umwijima. Umwe muri bo yaje kuremba cyane ku buryo biba ngombwa ko batandukanywa mu buryo bwihuse, twashoboye gukiza umwe utari urembye cyane, ubu ameze neza arimo gutora agatege. Ubuvuzi bwo kubatandukanya bwamaze hafi amasaha umunani".

Kanakuze Anastasie amaze amezi arindwi abyaye izi mpanga, ari mu cyiciro cy’abatishoboye kuko abaruye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, aturuka mu karere ka Huye mu murenge wa Mbazi Akagali ka Mutunda mu mudugudu wa Kagera, ubuvuzi yahawe bwose bukaba buzishyurwa na Leta y’u Rwanda.