Published Thursday , on 19 July 2018, 19:29:12 by Christophe Hitayezu

Umuherwe w’umunyarwandakazi umaze kubaka izina rikomeye mu bucuruzi ku mugabane w’iburayi, PDG Brenda Thandi Mbatha yitabiriye inama yahuje abanyacyubahiro bafite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye b’abanyafurika abahamagarira kwita ku bari mu nzira y’amajyambere.


PDG Brenda Thandi Mbatha yitabiriye inama mpuzamahanga ya 32 yiswe “Conseille International des Managers Africains” yabaye taliki ya 5 na 7 Nyakanga 2018 ibera muri Hotel Merdien-Etoire de la Porte Maillot i Paris mu Bufaransa aho yari yatumiwe nk’umutegarugore umaze kugera kuri byinshi ku rwegompuzamahanga bijyanye n’ubucuruzu.

PDG Brenda Thandi Mbatha uhagarariye ikigo cy’ubucuruzi Etntreprises Brenda, yasangije abitabiriye iyi nama uburyo yatangiye ubucuruzi, ibyo amaze kugeraho, uburyo afasha abakiri hasi kuzamuka ndetse anagaragaza uburyo hari abanyafurika yagiye afasha kwiteza imbere abagira inama z’uburyo bakora ishoramari ribyara amafranga.

Mu ijambo rye, PDG Brenda Thandi yagize ati “kwiyubaka no gukura k’ubukungu bwa Africa nitwe bizaturukaho, amajyambere no gutera imbere kw’abanyafurika nitwe bigomba guturukaho kuko hari aho tumaze kugera, tugomba gufasha bagenzi bacu bakiri mu nzira y’amajyambere bakabasha na bo gutera imbere, tubigisha uko barema imirimo n’ubucuruzi bibyara inyungu.”

Mubutumwa PDG Brenda Thandi yatanze yanagaragaje ko hari ibihugu byo muri Afurika bigikoresha abana imirimo y’ingufu ndetse n’aho usanga abahungu n’abakobwa badahabwa amahirwe angana yaba mu mirimo, mu rugo no mu mashuri, asaba ko ibi bagomba gukomeza kubirwanya bigahagarara.

PDG Brenda yagaragaje ko hakenewe ingufu z’urubyiruko yaba abahungu ndetse n’abakobwa, bakigishwa gukunda umurimo, bagatozwa kwihangira imirimo, ibi bakabifashwamo n’ababyeyi babo bagomba kubahora hafi ndetse n’abashoramari bamaze kugera ku ntera ishimishije cyane cyane abakora imirimo y’ubucuruzi.

PDG Brenda Thandi Mbatha yagiye afasha abantu batandukanye hano mu Rwanda mu bikorwa byo kwiteza imbere harimo nk’ikipe y’umupira w’amaguru ya ASPOR FC yayihaye imyambaro n’inkweto byo kwifashisha mu kibuga ndetse hari n’amafranga yabageneraga yo gutunga abakinnyi buri mwaka, Brenda Thandi ni nawe wafashije umunyamiderikazi Sandra Teta gutegura igitaramo cya mbere yakoreye mu Rwanda cy’abambaye imituku (Teta All Red Party) muri 2015, yanafashije abahanzi Bruce Melody na Sandra Miraj ndetse hari n’abana b’imfubyi afasha kubarihira amashuri.