Published Sunday , on 28 January 2018, 16:36:00 by Christophe Hitayezu

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame amaze gufata inshingano nshya zo kuyobora umuryango w’ubumwe bwa Africa mu gihe cy’umwaka guhera kuri uyu wa 28 Mutarama 2018, mu ijambo rye ryakira izi nshingano yagarutse ku bufatanye nka kimwe mu bizatuma inshingano ahawe azikora neza.

Perezida Kagame, Umuyobozi mushya wa Africa yunze ubumwe (AU)

I Addis Abeba muri Ethiopia, Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama ya 30 y’uyu muryango ari nayo atangiriyemo izi nshingano, yagize ati "Mbashimiye icyizere mwangiriye kabiri, icyo kuyobora akanama gashinzwe amavugurura y’umuryango w’ubumwe bwa Africa, n’icyo kuyobora uyu muryango wacu. Ndizeza kuzakora akazi kaze ariko nanone nzakenera ubufatanye bwanyu".

Perezida Kagame mu ijambo ryo kwakira inshingano zo kuyobora AU

Perezida Kagame agiye kuyobora uyu muryango asimbuye Alpha Condé wa Guinea, ni Umuyobozi Kagame yashimiye ndetse anavuga ko hari byinshi yamwigiyeho.