Published Tuesday , on 8 May 2018, 16:15:16 by Jean Claude Muvunyi

Guhuza imbaraga n’ikoranabuhanga, urubyiruko rwabisabwe na Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga muri Afurika (Transform Africa) iri kubera i Kigali mu Rwanda ku nshuro yayo ya kane.


Inama ya kane ya Transform Africa yitabiriwe n’abasaga 4000

Yarusabye ibi ashingiye ku kuba u Rwanda rwarashoye imbaraga nyinshi mu gushyiraho ibikorwa remezo by’ ikoranabuhanga ndetse rukanaba ruryigisha kuva mu mashuri abanza.

Yagize ati "Nshimishijwe n’uko urubyiruko n’abagore bahawe amahirwe yo kwitabira iyi nama. Mugomba gukoresha neza ikoranabuhanga ndetse n’imbaraga kuko ubukungu bw’ejo ari mwe bushingiyeho cyane. Aho urubyiruko rwatangiye gushora ubumenyi ndetse n’imbaraga rufite impinduka zatangiye kwigaragaza".

Perezida w’u Rwanda na Afurika yunze Ubumwe, Paul Kagame atangiza iyi nama ku mugaragaro

Perezida Kagame kandi yanakomoje ku iterambere ndetse no kwigira kwa Afurika, avuga ko Afurika idakennye ariko hakiri ikibazo cy’imyumvire, bityo ko ikwiye guhinduka abanyafurika bagahindura uburyo bakoramo ibikorwa bagatinyuka gushora mu mishinga migari kandi y’igihe kirekire.