Published Wednesday , on 19 September 2018, 15:09:19 by Christophe Hitayezu

Perezida Paul Kagame avuga ko ingamba zo gukurikirana abanyereza umutungo ugenewe ibikorwa by’iterambere ry’abaturage bagiye gukurikiranwa kandi bakabiryozwa kuko bitakorwaga bihagijwe.

Ibi abivugiye mu Nteko Ishingamategeko kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nzeri 2018 ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abadepite 80 batangiranye na manda ya 4 y’umutwe w’Abadepite.

Perezida Paul Kagame yatangiye abasaba kuzarushaho kwegera abaturage, agize ati "Uko mwageze ku baturage mubashakaho amajwi mube ariko muzakomeza kubageraho mubafasha gukemura ibibazo bafite tugomba kubakemurira".

Akomeza agira ati "Ndashaka ko mwongera umurengo wo gukurikirana abashinzwe ibikorwa byo guteza imbere abanyarwanda kugirango turebe ko bikorwa neza, hanyuma abatabikora na bo bakabibazwa. Ndasaba iyi nteko rero ko turushaho gufashanya, ko turushaho gukurikirana ibyo byose. Byakorwaga ariko icyo navugira aha ni uko bidahagije, kandi muri ibyo bidahagije hari ibyo dufitiye ubushobozi bwo kuba byarakozwe ariko bikaburira hagati aho".

Yijeje kandi ko ubwe azabikurikirana akareba niba ibyo abayobozi basabwa babyuzuza, bityo ibyo kujyana ibikorwa mu baturage ababishinzwe bakabigira ibyabo kugiti cyabo bigakurikiranwa kurushaho.

Agize ati "Ibyo ndabivuga mfite imbere yanjye urutonde rw’ibintu byinshi biba bifitiwe ubushobozi bwanatanzwe ariko ibikorwa bikorerwa abaturage ntibikorwe uko bikwiye. Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta musa n’aho mwatesheje umutwe cyangwa mwarondogoje aza hano akabereka imibare y’ibyatakajwe n’ababitakaje ariko bigashirira aho!"

Yizeza ko bizajya bikurikirwa, ugize ibyo abura akabibazwa kandi ko kuvuga ko atabizi bidahagije, ati "Mu myumvire yanjye hari n’uburyo bwo kubishakisha n’ubwo waba utahazi, tuzashakisha ibyo utunze ari ibyo washyize mu mazina yawe n’ay’abandi tubigarure, ariko kandi ntibirangirire aho, nawe tuzagira aho tukubika".

Muri Gashyantare 2017, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Mutangana, yavuze ko mu myaka itatu [2013-2014, 2014-2015, 2015-2016], ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 827 yo kurigisa imari ya leta, 527 yo kurigisa amafaranga y’amakoperative, 138 yo kurigisa amafaranga y’amabanki n’amadosiye 128 yo gutanga nabi amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko.

Perezida Kagame kandi yanavuze ko yizeye ko inteko Inshingamategeko igiye kugira imikorere mishya kuko n’abadepite bayirimo abenshi ari bashya ndetse harimo n’amashyaka mashya yiyongereyemo.

Abadepite barahiye bitezweho impinduka mu mikorere y’Inteko ishingamategeko y’u Rwanda