Published Saturday , on 18 August 2018, 20:46:53 by Jean Claude Muvunyi


Ubwo biyamamarizaga mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018, PSD yabijeje ko imirimo ibha amafaranga izatezwa imbere.

Kandida Depite Bizimana Minani Deogratias akaba n’inzobere mu by’ubukungu yavuze ko nibatorwa bazaharanira kunoza ubuhinzi n’ubworozi, bagashyiraho gahunda yo gutanga amatungo magufi ku bakene, ndetse no gushyiraho banki y’ubuhinzi n’ikigega kiyitera inkunga.

Yakomeje avuga ko bazibanda ku bikorwaremezo kugira ngo buri wese abashe kugira ibikorwa akuraho amafaranga.

Ishimwe Yvonne uhagarariye urubyiruko muri iri shyaka na we yakomeje avuga ko bazazamura impano z’abana ku buryo zabatunga.

Ibi Visi Perezida wa kabiri Nyirahirwa Veneranda wari unasanzwe mu nteko yavuze ko bizagerwaho ari uko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igezweho.

Yavuze ko ari imwe muri gahunda bazashyiramo imbaraga kugira ngo Abanyarwanda bakorane batishishanya.

Ikindi bavuga ko kizafasha Abanyarwanda kwiteza imbere ni gahunda yo kuboneza urubyaro mu rubyiruko bazashyiraho bityo bikazafasha abantu ku kwihaza, gusa hari abaturage twaganiriye batiyumvisha uburyo urubyiruko rutarashaka rwaboneza urubyaro.

Biruta Vincent, Perezida waryo yabwiye Abanyarubavu n’Abanyarwanda muri rusange ko bazakomeza kubungabunga umutekano bityo abantu bakajya bakora ntacyo bikanga.

Perezida wa PSD Biruta Vincent mu bikorwaa byo kwiyamamaza