Published Friday , on 17 August 2018, 08:52:06 by Jean Claude Muvunyi

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Kanama 2018 ubwo abakandida depite ba PSD biyamamarizaga mu Karere ka Muhanga, ahari hateraniye abarwanashyaka benshi baturutse muri Muhanga, Kamonyi, Ruhango ndetse na Nyanza, bavuze ko ubuhinzi n’ubworozi bitayoborewe hamwe byarushaho gutera imbere.

Wari umunsi wa kane wo kwamamaza abakandida depite b’iri shyaka kimwe n’andi, aho bari kwitegura guhatanira imyanya mu Ntekonshingamategeko y’u Rwanda.

Umunyamabanga mukuru wa PSD Dr. Ngabitsinze Jean Chrisostome yijeje Abanyamuhanga n’Abanyarwanda muri rusange ko iri shyaka niribona imyanya mu nteko rizaharanira guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hashyirwaho ubuyobozi bwihariye bwa buri kimwe kuko byatuma ababikora bahabwa ubumenyi bakeneye.

Ibi ariko ngo bigomba gukorwa mu bwuzuzanye.

Umunyamabanga mukuru wa PSD Dr. Ngabitsinze Jean Chrisostome - Ifoto: Igihe

Ikindi ngo bazibandaho ni ugukangurira Abanyarwanda korora amatungo magufi ku bwinshi kuko ngo afasha cyane mu iterambere.

Ikindi PSD isanga cyazahura ubuhinzi n’ubworozi ni ugushyiraho banki yabyo yihariye ikajya iguriza ababikora.

Bamwe mu baturage baganiriye na Nonaha.com ubwo bari baje kumva imigabo n’imigambi bya PSD, bemeza ko koko ibi byagira uruhare runini mu iterambere ryabwo.

Kabera Jotam wo mu Karere ka Kamonyi ni umwe mu rubyiruko rwari ruhari, avuga ko usanga akenshi hari serivisi zidatangwa neza nko gusobanukirwa uko bakorora kijyambere cyangwa se guhunika ubwatsi.

Iri shyaka ryemerewe gukora muri 1991, umusaza Abel umwe mu baritangije yemeza ko rimaze kugira ibikorwa bifatika kandi ko ubu Demokarasi igeze ahashimishije.

Iri shyaka rifite abakandida depite 65, rikazakomereza ibikorwa byo kwiyamama kuwa gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018 i Rubavu.

Aya matora azaba ku itariki ya kabiri kugeza kuya kane Nzeri 2018.