Published Saturday , on 30 June 2018, 15:13:00 by Jean Claude Muvunyi


Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018 cyibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Ntarama rwo mu Karere ka Bugesera rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi bitanu.

Iki kigo cyageneye uru rwibutso mudasobwa eshatu ndetse n’udutanga murandasi (internet) turimo na murandasi y’ubuntu mu gihe cy’umwaka.

Umuganwa Marie Chantal, umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside yavuze ko iri koranabuhanga riziye igihe kuko ngo kubika amakuru mu mpapuro byagoranaga ndetse ntibabashe no kwigira ku bandi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, umuyobozi wa RISA, Innocent Bagamba Muhizi, yagarutse ku butwari bwaranze abishwe muri Jenoside, kuko bicwaga babanje kwirwanaho ndetse ashimira ingabo zari iza Rwanda Patriotic Army (RPA) zabohoye u Rwanda n’abanyarwada.

Bagamba yagize ati “Ubutwari bwaranze ingabo zabohoye u Rwanda, kandi zikabikora ari urubyiruko, bukwiye kutubera urugero na twe tugakora duharanira kugeza u Rwanda aheza, tururinda kuzasubira mu mwijima rwanyuzemo.”

Abakozi ba RISA bahavanye umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi mu Rwanda.

Mbere ya Jenoside, Urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari Kiliziya Gatulika, bikaba ari nayo mpamvu abahahungiye bari bahizeye amakiriro, dore ko batekerezaga ko nta bwicanyi buzabera mu nzu y’Imana.