Published Saturday , on 18 August 2018, 21:52:25 by Umutesi Yvette


Ubwo abakandida ba FPR Inkotanyi bakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaa mu murenge wa Musha akarere ka Rwamagana, bijeje abahatuye kuzashyira imbaraga kuri gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma zigamije iterambere.

Uwamariya Odette umwe mu bakandida ba FPR Inkotanyi yagize ati "Murabizi ko Perezida wa Repeburika yashyizeho gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma yo guteza imbere abanyarwanda, kudutora rero nukugira ngo dufatanye twese mugushyira mu bikorwa iyo gahunda kandi murabizi ko Umuryango wa FPR Inkotanyi ari mudatenguha".

Kayiranga Jerome umuturage utuye mu murenge wa Musha agira ati "Umuryango wa FPR Inkotanyi ntacyo utangejejeho, wamfashije kwiga ndangiza kaminuza mba umworozi worora inkoko, mva mu bukene ubu ndasobanutse ndumva rero kongera kubagirira icyizere bizampesha amahirwe yo kuva ku nkoko 1000 nkagera ku nkoko 3000 mu mwaka utaha kuko tuzaba tuyobowe neza".

Biteganyijwe ko ku munsi wejo tariki ya 19 Kanama 2018 abakandida ba FPR Inkotanyi bazakomereza iyi gahunda yo kwiyamamaza mu murenge wa Rubona.