Published Friday , on 30 March 2018, 21:05:00 by Jean Claude Muvunyi

Abacuruzi b’amata bakura ku nganda ziyatunganya bamurikiwe igenzure ikigo gitsura ubuziranenge (RSB) cyabakoreye, bukaba bwagaragaje ko abenshi babikora mu buryo butanoze.

RSB yavuze ko yakoreye ubu bugenzuzi mu makusanyirizo y’amata (milk zones) angana na 75% ariko abatagera kuri 30% bakaba ari bo bafite ubuziranenge mu mikorere yabo.

Abenshi basanze bakoresha abakozi badafite ubumenyi mu bijyanye n’amata ku buryo 85% by’abakozi bize amashuri abanza n’ayisumbuye gusa.

Ikindi beretswe kitagenda neza ni ukudasuzumisha indwara abakozi babo kandi bashobora kwanduza abakiriya babagana.

Bongeye kwerekwa ko nta ngamba zihamye bafite zo kubungabunga ubuziranenge bw’amata bacuruza aho iri genzura ryasanze abangana na 90% batabwitaho.

Murenzi Raymond uyobora RSB yavuze ko bagomba kubanza kubigisha, abatisubiyeho bakazahanwa, yagize ati “Hari abo twasanze amata bayongeramo ifu, ifarini cyangwa se amazi yewe bamwe banayavanga n’amaze igihe”.


Murenzi Raymond, umuyobozi wa RSB

Abafite aya magurishirizo bavuze ko ibyo basabwa ari byiza kandi bagiye gukora uko bashoboye bagatanga amata meza ndetse no mu buryo bwiza.

Ariko banagarutse ku bibakoma mu nkokora bikababuza kuzuza ibisabwa. Bagarutse ku kuba bakirwanira isoko n’abandi bacuruza amata azanwa n’amagare, ndetse n’amazu ahenze kandi basabwa gukorera ahantu hanini kuko baba bafite ibyuma binini baterekamo amata.

RSB yijeje aba bacuruzi ko igiye kuzabafasha ikabaha abakozi bo kuberekera uburyo bikorwa babyize ariko inabasaba kwigenzura mbere aho kurindira ibihano.