Published Monday , on 12 March 2018, 16:10:00 by Christophe Hitayezu

Ku wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB, cyasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye mu muryango utegamiye kuri Leta witwa JCS wiyemeje gutara no gusakaza inkuru zijyanye n’iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge.

Uyu muryango w’Abanyamakuru b’ubuziranenge, JCS (Journalists Committee for Standards) wemerewe gukorera mu Rwanda nk’umuryango utegamiye kuri Leta mu mpera z’umwaka wa 2017.

JCS yagiranye amasezerano na RSB

Amasezerano yasinywe akubiyemo ingingo zibanda ku bufatanye mu kugaragaza amakuru ajyanye n’ubuziranenge mu bantu bose bakora ibirebwa n’amabwiriza y’ubuziranenge.

Umuyobozi mukuru wa JCS, Ndayishimiye Jovin, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abanyamakuru kugira umwihariko, bakongererwa ubumenya bujyanye no gutara ndetse no gutangaza amakuru arebana n’ubuziranenge kandi kinyamwuga.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko yishimiye ko hari abanyamakuru bagaragaje ubushake bwo kwibanda ku makuru y’ubuziranenge, ashima abagize icyi gitekerezo kandi yizeza ubufatanye mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kumenya ingaruka ziri mu kutubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge ndetse n’ibisabwa ngo yubahirizwa.

Raymond Murenzi uyobora RSB na Jovin Ndayishimiye uhagariye JCS mu muhango wo gusinya amasezerano

Ubwo bamwe mu banyamakuru batari muri uyu muryango babazaga niba RSB itazakoresha aba banyamakuru kuko izaba ari umuterankunga wabo bityo bikabangamira ubunyamwuga, Bwana Ndayishimiye yashimangiye ko bidashoboka kuko akazi k’umunyamakuru ari ugutangaza amakuru igihe ayafitiye ibimenyetso, bityo ko iyi mikoranire nta ruhare na mba izagira mu kubangamira akazi k’umunyamakuru cyane ko n’aya masezerano yasinywe nta mafaranga RSB izaha JCS, ahubwo agaragaza uburyo bw’imikoranire n’ubwuzuzanye.